Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Manchester United yemeje igihe Lisandro Martinez azamara hanze y’ikibuga.

Umukinnyi ukina mu bwugarizi mu ikipe ya United Lisandro Martinez agiye kumara igihe kingana n’ibyumweru umunani ari hanze y’ikibuga adakina kubera imvune yo mu ivi yagiriye mu mukino iyi kipe yatsinzemo Westham United ibitego 3-0.

Lisandro Martinez yasohotse mu kibuga ku munota wa 71 asimburwa na Rafael Varane.

Lisandro Martinez asanze abandi bakinnyi bari mu mvune barimo Aroan Wan Bissaka,Mason Mount,Antony Martial ndetse na T.Malacia.

Kuba agize imvune nyamara Yari umukinnyi ngenderwaho bivuze ko Rafael Varane nawe muri ibi bihe utarorohewe kuko nawe yagiye agira imvune,ubu niwe ugiye kujya ubanzamo.Uwavuga ko L.Martinez yari afitiye runini iyi kipe ikunze gutazirwa Amashitani atukura,Red Devils kuko kuri ubufatanye bwe na Harry Maguire bwagiye bugaragara.

By Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Related posts