Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Manchester United nshya yafunguraye Premier League intsinzi, ituma abantu batekereza kabiri

Ikipe ya Manchester United yatsinze Fulham igitego 1-0 mu mukino ufungura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, English Premier League, Joshua Zirkizee, Noussair Masraoui na Matthijs De Ligt barigaragaza.

Uyu mukino wakinwe kuri uyu Gatanu kuva Saa Tatu z’ijoro kuri Stade y’amateka, Old Trafford, Manchester United isanzwe yakiriraho imikino yayo yo mu rugo.

Umukino watangiye ikipe ya Fulham ari yo ihererekanya umupira neza ndetse inarema uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo igitego, nk’aho ku munota wa 12, myugariro, Kenny Tete yarekuye ishoti riremereye ariko birangira Umunyezamu, André Onana atabaye awushyira muri koroneri.

Ku munota wa 15 Manchester United yari ibonye igitego biturutse kuri kufura nziza Amad Diallo yararekuye maze Carlos Henrique Casemiro ashyiraho umutwe gusa birangira umupira unyuze hejuru y’izamu gato cyane.

Iki ya Fulham yari yaturutse mu murwa mukuru Londres w’u Bwongereza, yagiye yirwanaho maze igice cya mbere kirangira bigikomeje kuba 0-0.

Mu gice cya kabiri na none Ikipe ya Fulham yaje isatira nk’aho yanabonye kufura nziza ku ikosa Marcus Rashford yarakoreye Adama Traore maze iterwa na Calvin Bassey gusa birangira André Onana ayikuyemo.

Ku munota wa 60, Erik Ten Hag utoza Manchester United yakoze impinduka mu kibuga akuramo Amad Diallo na Mason Mount hajyamo Alejandro Garnacho Ferreira na Joshua Zirkzee.

Izi mpinduka zakoze ikinyuranyo gitangaje ndetse ku munota wa 87 Manchester United ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe n’Umuholandi, Joshua Zirkzee ukiri mushya, nyuma y’umupira yahawe na Alejandro Garnacho Ferreira ku kari katangijwe na Lisandro Martinez, Bruno Fernandes na Carlos Henrique Casemiro.

Umukino wenda kurangira, mu minota y’inyongera Alejandro Garnacho Ferreira yashoboraga kubona igitego cya kabiri nyuma y’umupira yahawe na Marcus Rashford yisanga imbere y’izamu wenyine ariko awutera hanze, umukino urangira Manchester United itsinze Fulham igitego 1-0.

Iyi ntsinzi yatumye Manchester United ifata umwanya wa mbere by’agateganyo ndetse ikomeza gushimangira agahigo ko kuba ari yo kipe ya mbere yatsinze imikino myinshi ifungura Shampiyona [22], aho ikurikiwe na Chelsea FC [20].

Garnacho amaze guha Zirkizee umupira wabyaye igitego!
Joshua Zirkizee watangiye abona inshundura!
Noussair Masraoui yatangiye yitwara neza!

Related posts