Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Manchester United ikubiswe ikinyafu kukibuno

Umutoza wa Manchester United yicariye ikara rishyushye nyuma yo gukubitwa na
West Ham 2-0 Manchester United,umutoza  Ten Hag akomeje kujya kugitutu gikomeye kuko afite imibare mibi itamuvugira.

Dore imwe mu mibare y’umutoza Ten Hag afite uyu mwaka mu mikino 24 bakinnye muri uyu mwaka w’imikino batsinzwemo 13, umusaruro mubi kuva mu 1930 kandi Manchester United imaze imikino 4 idatsinda igitego.

Mu gihe mu mikino 4 baheruka batsinzwemo 3 bakanganya na Liverpool, barasura Aston Villa ya Unai Emery tariki ya 26/12/2023.

Iyi kipe bakurikizaho ni mbi cyane murugo kuko yahakubitiye Arsenal na Manchester City kandi niwakwirengagiza ko ariyo kipe ifite amashagaga muri iyi shampiyona,nubwo iheruka kunanirwa gufata umwanya wa mbere.

David Moyes wabaye umusimbura wa Sir Alex Ferguson akaza kwirukanwa atamaze kabiri yerekanye ko Manchester United urwego ryayo ruri hasi.

Manchester United inaniwe gutanga noheri kubafana bayo.

Related posts