Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Manchester United igiye kongera gusinyisha umuzamu David De Gea

Ikipe ya Manchester United iri gutegura uko yakongera gusinyisha umunyezamu David De Gea igihe gito kugirango azayifashe mu kwezi kwa mbere ubwo Andre Onana azaba yerekeje mu ikipe y’igihugu mu mikino y’igikombe cy’Afurika.

Muri iyi meshyi ishize nibwo umutoza Eric Ten Hag yahisemo gutandukana n’umuzamu David De Gea amushinja kuba atazi gukinisha amagaru neza. Ten Hag yahise amusimbuza umunye Cameroon Andre Onana waguzwe Miliyoni £47m avuye muri Inter Milan.

Gusa biturutse kukuba mu kwezi kwa Mutarama 2024 Andre Onana azerekeza mu gikombe cy’Afurika CAN, bizatuma Manchester United isigara idafite umuzamu ukomeye yagenderaho. Onana ashobora gusiba imikino 8.

Ku Munsi wo kuwa mbere David De Gea yahuye n’abakinnyi ba Manchester United ibi bikomeza kugaragaza ko uyu muzamu agitekereza kugaruka i Manchester. De Gea nta kipe afite kuva yatandukana na Manchester United mu mezi atatu ashize.

Related posts