Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Manchester City yahonyoye Tottenham, hababara Arsenal

Ikipe ya Manchester City yatsinze Tottenham Hotspur ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 37 wa Shampiyona y’Igihugu y’Abongereza, ikura Arsenal ku mwanya wa mbere mu gihe habura umukino umwe rukumbi ngo Shampiyona isozwe.

Wari umukino abantu benshi bari bateze Manchester City, kuko Tottenham Hotspur isanzwe ari ikipe igora cyane Man City by’umwihariko iyo bakiniye kuri Tottenham Hotspur Stadium.

Umukino watangiranye amayeri menshi, ndetse amakipe yombi nta n’imwe yifuza kwinjizwa igitego; ibintu byatumye igice cya mbere kirangira banganya 0-0.

Umutoza Ange Postecoglou wari wakoze impinduka mu bwugariza agakinisha ibumoso Micky Van de Ven usanzwe akina mu mutima w’ubwugarizi, ahantu ahubwo yari yakinishije Umunya-Roumanie, Radu Dragusin, na Christian Romero iruhande rwa Pedro Porro, yakomeje kurinda neza amayeri ye y’umukino.

Akagozi kaje gucika ku munota wa 51, ubwo Umubiligi Kevin De Bruyne yahinduraga agapira k’ubuki imbere y’izamu maze rutahizamu Erling Braut Haaland agahita asobyamo igitego cyabere cya Man City, ku kazi kari kabanje gukorwa na Phil Foden Walter.

Pep Guardiola wari uhangayikishijwe cyane n’intsinzi ya none, yakoze impinduka umuzamu Ederson Moraes wari wagonzwe na Romero asimburwa na Stefane Ortega Moreno, mu gihe Kevin De Bruyne wari wakandagiwe agatsintsino na Pape Sarr yasimbuwe na mwenewabo Jérémie Doku.

Ku munota wa 86, Kapiteni Son Heung Min yahushije uburyo bukomeye cyane nyuma yo kwisangana n’umuzamu Ortega bonyine, nyuma y’amakosa ya myugariro w’Umu-Suisse Manuel Akanji Obafemi; mu gikorwa cyashyize ku butaka umutoza Pep Guardiola wari watashywe n’icyoba.

Tottenham Hotspur yaje gucura umwijima, ku munota wa 90+1 ubwo Phil Foden Walter yoherererezaga Jérémie Doku umupira imbere, agacenga Myugariro Pedro Porro maze nawe akamuraha; igikorwa cyabyaye penaliti ku bw’umusifuzi Chris Cavanagh.

Ni penaliti yinjijwe neza cyane na Erling Braut Haaland wohereje umuzamu Guglielmo Vicario ibumoso, naho we akiterera ibumoso, yuzuza igitego cya 26 atyo.

Iyi ntsinzwi yatumye bidasubirwaho ikipe ya Tottenham Hotspur ibura itike y’imikino ya UEFA Champions League kuko irushwa na Aston Villa ya kane ku rutonde, amanota 5 mu gihe habura umukino umwe wonyine.

Ku rundi ruhande Manchester City, yahise yambura Arsenal umwanya wa mbere n’amanota 88, izigamye ibitego 60, mu gihe Arsenal yafashe umwanya wa 2 n’amanota 86, izigamye ibitego 61.

Ku mukino w’umunsi wa nyuma wa Shampiyona, Manchester City izakira West Ham United yo mu murwa mukuru, Londres, mu gihe Arsenal izaba yisonanura na Everton FC y’i Merseyside.

Uko Romero yagonze umuzamu Moraes, biteye inkeke! 
Uko urutonde rwa Shampiyona ruhagaze mu gihe habura umunsi umwe ngo isozwe!

Related posts