Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Manasse Mutatu Mbendi wakiniye Rayon Sport yatangarije abanye-Congo amagambo akomeye avuga neza Rayon Sport.Menya byinshi kuri iyinkuru!

Rutahizamu Kabuhariwe w’umunyecongo wakiniye ikipe ikundwa na benshi hano mu Rwanda Manasseh Mutatu Mbendi, kurubu ari kubyinira kurukoma nyuma yuko uyumusore afunguye Conteur ye y’ibitego mu ikipe ye nshya ya As Vita Club yagiyemo muri iyimpeshyi avuye mu ikipe ya Rayon Sport. uyumusore uzwiho kuba azi amacenga menshi ndetse no kudacika intege mugihe ari mukibuga, yatangaje amagambo aryohereye arata ndetse ashimagiza ikipe ya Rayon Sport yahozemo.

Uyumusore wagaragaje ko akunda u Rwanda n’abanyarwanda ariko byumwihariko ikipe ya Rayon Sport ndetse n’abafana bayo, abinyujije kurukuta rwe rwa Facebook yatangiye ashimira ikipe ya Rayon Sport aho yatangaje ko kubwe abona iyikipe nk’iyambere mu Rwanda kubintu byinshi ngo ndetse kubwe uwamuhitishamo ikipe y’ubuzima bwe atazuyaje yahitamo ikipe ya Rayon Sport. uyumusore yatangaje ko ubuyobozi iyikipe ikundwa na benshi ifite aribwo buyobozi amakipe yose akwiriye kugira ngo kuko usibye kuba ari abayobozi ngo bafata abakinnyi neza kandi bakabaha umwanya.

Uyumusore kandi yatangaje ko yishimiye ukuntu iyikipe ya Rayon Sport kugeza ubu iri kumenyereza abakinnyi bayo, ngondetse akaba abibonako uyumwaka uko byagenda kose iyikipe izaba ifite ijambo rikomeye cyane ngo ndetse ninayokipe ariguha amahirwe yo kuba yatwara igikombe cya Championa y’u Rwanda muri uyumwaka w’imikino wa 2022-2023 ngo ndetse icyo ashingiraho ngo nuko iyikipe yaguze abakinnyi bakiri bato kandi bafite impano idasanzwe ngo kandi banazi icyo gukina muri Rayon Sport bivuze.

Nkwibutseko uyumusore yageze muri Championa y’u Rwanda mumwaka wa 2019-2020 aho yakiniraga ikipe ya Gasogi akaba yari yazanywe n’umutoza Gay Bukasa watozaga Gasogi akaza kuyikinamo umwaka 1 wonyine maze mumwaka wa 2020-2021 akaza kujya mu ikipe ya Rayon Sport aho ibikorwa by’imikino byaje guhagarikwa n’icyorezo cya Covid-19 aho yaje no gukomezanya ni iyikipe nanyuma yuko umutoza Gay Bukasa ayirukanwe mo. kurubu uyumusore ari gukinira ikipe ya AS Vita Club y’iwabo muri Congo ndetse uyumusore akaba yarayitsindiye igitego 1 rukumbi yatsinze kumunsi wo kuwa5 u bwo iyikipe yakinaga imikino ya Championa.

Related posts