Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mama Bizuru amaze gutangaza ibirava mu mukino wa Rayon Sports na APR FC.

Mama bizuru yatangaje ibirava mu mukino w’ishyiraniro hagati ya Rayon sports na APR FC umukino urabera kuri stade ya Kigali  I nyamirambo kuri uyu wa gatatu saacyenda.

Mu butumwa bugufi uwahoze ari umunyamakuru wa Fine FM(Taifa Bruno) amaze gutangaza,avuze ko Mama bizuru yamubwiye ko umukino urarangira ari ibitego bibiri(2) bya APR FC ku busa(0) bwa rayon sports(RAYON SPORTS0-2APR FC)

Nubwo mama bizuru  yamaze gutangaza benshi bategereje kuza kumenya ikiribuze kuva muri uyu mukino wa ½ mu gikombe cy’amahoro#PeaceCup.

Umukino wa 1/2 mu gikombe cy’Amahoro urahuza Rayon Sports na APR FC,watangiye kuvugisha benshi nubwo wagizwe uhenze ariko ntabwo bizabuza abakunzi ba Ruhago nyarwanda kujya kuri Stade kwihera ijisho.

Uko amasaha yumukino agenda yegereza ninako abakunda kuraguza umutwe bakomeje kugaragaza ibiribuze kuva muri uyu mukino wishyiraniro.

Ubwo u Rwanda rwakiraga imikino ya CECAFA Kagame Cup muri Nyakanga 2019, nabwo imikino ibiri ya ¼ yarebwaga n’uwishyuye 30$ ku bicara mu myanya y’abanyacyubahiro ariko kugeza ubu umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC mu 1/2 mu gikombe cy’Amahoro niwo mukino uzaba uhenze kurusha iyi mu Rwanda yabayeho.

Kugeza kuri ubu itike y’amafaranga irimo kugura ibihumbi 50 by’amanya-Rwanda,,Frw 5000, 10000, 20000

Hari n’amakuru avuga ko nta hantu uyu mukino uraza kunyura bishatse kuvuga utarajya kuri Stade ntacyo arabona abarira bagenzi be batagiyeyo nubwo hari amakuru avuga ko Rayon Sports yatangiye ibiganiro na RBA.

Related posts