Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Major Willy Ngoma wa M23 mu kwishongora kwinshi yabajije abavuga ko hari igihugu kibatera inkunga ati ” ni Burkina Faso se cyangwa ni Mali? ”.

Umuvugizi w’ingabo z’umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yerekana intwaro uyu mutwe abereye umuvugizi wambuye ingabo za Leta ya Congo FARDC. Maze mu kwishongora kwinshi Major Willy Ngoma abaza abavuga ko hari igihugu kibafasha ati ese ni Swaziland? Burkina Faso? Cyangwa ni Mali ya Guoita?.

Uyu muvugizi mu mashusho yavuze ko yimanukiye ngo yerekane ibikoresho batesheje ingabo za Leta ya Congo FARDC. Ni ibikoresho byinshi byiganjemo imbunda ziremereye ndetse n’imodoka. Yifashishije umukomando wayoboye ingabo za M23 mu gushushubikanya ingabo za Leta ya Congo FARDC zikagenda zitaye ibikoresho, Willy Ngoma n’uyu mukomando bagendaga berekana buri mbunda bakayivuga mu izina, ni imbunda bigaragara ko ari nyinshi ziriho n’ibirango by’ingabo za Leta ya Congo Congo.

Major Willy Ngoma uvugira M23 ati ” bararirimba hose ngo hari igihugu kidufasha, sinzi nimba ari Swaziland, Burkina Faso cyangwa Mali ya Guoita. Jyewe nimanukiye aho byabereye, ngo mbereke Komanda wafashe intwaro z’intambara FARDC yataye”.

Berekanye imbunda zatawe n’ingabo za Leta ya Congo maze bagera no ku modoka nayo yasizwe n’ingabo za FARDC. Aha Major Willy Ngoma yahise asaba uwafataga amashusho kwitonda akayifotora neza maze arabaza ati” ese iyi yavuye mu kihe gihugu? Ni Burkina Faso?” ni imodoka yari iriho ikirango cy’ingabo za Congo yanditseho mu magambo y’ibara ritukura ngo ” Operation Nord Kivu”.

Ibikoresho by’imbunda n’amasasu n’iyi modoka M23 yerekanye, bisa nkaho yashakaga kwerekana ko ku rugamba iri gutsinda. Yerekanye kandi koko ko aho ikura intwaro ari kuri izi iba yatesheje ingabo za Leta ya Congo, bigakuraho urujijo ku bibazaga aho ibikoresho ikoresha biva. Congo yo ishinja u Rwanda kuba ari rwo rufasha M23 ruyiha byose birimo n’intwaro. Ni ibirego u Rwanda na M23 bahakana bakavuga ko nta mikoranire iri hagati y’u Rwanda n’uyu mutwe.

Related posts