Umukinnyi wa filime Dusenge Clenia, uzwi cyane nka Madedeli muri Papa Sava, yafashe icyemezo gikomeye mu rukundo asezerana imbere y’amategeko na Rugamba Faustin, wahoze ari umukinnyi wa ruhago mu Rwanda.
Ubukwe bwabo bwagizwe ibanga rikomeye, nta makuru menshi yigeze ajya hanze, ariko bivugwa ko bari bamaze igihe bakundana. Mu mwaka ushize, byavuzwe ko Rugamba yaguze imodoka akayiha Madedeli, ikaba yari impano y’urukundo rufite intego.
Rugamba Faustin yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo Zebra FC, Musanze FC na APR FC, mbere yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye ubu.
Ibi bibaye nyuma y’uko Madedeli atandukanye na Ngiruwonsenga Innocent bari barasezeranye mu 2017 ndetse bafitanye umwana. Nubwo yari yaragize ibihe bikomeye mu rukundo, Madedeli yongeye gushyira ubuzima bwe ku murongo mushya.
Dusenge Clenia ni umwe mu bakinnyi ba filime b’abahanga mu Rwanda, akaba yarigaruriye imitima y’abakunzi ba Papa Sava n’izindi filime nyarwanda. Gufata iyi ntambwe nshya mu buzima bwe ni ikimenyetso cy’uko ubuzima buhoro buhoro bukomeza, ndetse urukundo rugasubira ku murongo mushya.