Amakuru aturuka muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aravuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo umutwe wa M23 wahanuye drone y’intambara ya FARDC yo mu bwoko bwa CH-4.FARDC imaze ibyumweru byinshi yifashisha izi drone yaguze mu gihugu cy’u Bushinwa mu kugaba ibitero ku birindiro bya M23 no mu duce dutuwe n’abaturage benshi.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko mu ijoro ryacyeye ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC zifashishije ziriya drone mu kugaba ibitero mu gace ka Luki gaherereye muri Teritwari ya Masisi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri bwo Kanyuka yifashishije urubuga rwe rwa X, yatangaje ko Ingabo za Leta zari zikomeje kugaba ibitero muri Masisi zikoresheje za drone, mbere yo kungamo ko “AFC/M23 kuri ubu iri kurengera abaturage b’abasivile bibasiwe n’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa.”
M23 biravugwa ko yamaze guhanura iriya drone, mu gihe mu minsi mike ishize Perezida wayo akanaba umuhuzabikorwa wungirije w’ihuriro AFC, Bertrand Bisimwa, yari yabwiye abanyamakuru ko bagiye gutangira guhanura ziriya drones, kuko bafite ubushobozi bwo kubikora nyuma y’uko mu bihe byashize hari izindi 2 M23 yari yarahanuye.
