Nyuma yuko abarwanyi ba M23 bamaze igihe kitari gito bigaruriye uduce dutandukanye turimo Bunagana na Rutshuru, kurubu bamaze igihe bari gutegwa ko aba barwanyi baba bagiye kuba bahura nakaga gakomeye nyuma yuko abasirikare baturutse muri Africa y’uburasirazuba bagiye kujya guhangana n’aba barwanyi nkuko umuyobozi w’uyumuryango yabishimangiye ubwo yajyaga kubutegetsi. nubwo kandi havugwa ibi byose , aba barwnyi ba M23 bagaragaza ko ntakibazo na kimwe bafitanye n’ingabo z’uyumuryango.
Usibye kandi kuba ibyo byavuzwe haruguru, ikinyamakururu Goma news dukesha ayamakuru, umuvugizi wa M23 yabatangarije ko umuntu wese uzaza ashaka kurwana batazamurebera izuba ariko kandi yongeraho ko aba barwanyi ba M23 icy bakwibwirira leta aruko yareka gukomeza guteranya aba barwanyi n’abaturage ndetse ahishurako arico kizamura umujinya w’aba barwanyi bigatuma badahwema kurwanya abasirikare ba leta.
Uyumugabo kandi yahishuye ko icyo aba barwanyi bifuza ruko bahabwa ibikubiye mumasezerano bagiranye na leta ya DR Congo ngo kuko ari ho honyine hazaturuka igisubizo cy’iyimirwano ngo ndetse mugihe bitabaye aba barwanyi bakaba batari tayali mukuba bashyira intwaro hazi ngo cyangwa ngo babe bareka guhangana n’ingabo za leta . uretse ibyo kandi , willy ngoma yasabye leta kuba yareka gukomeza guteranya aba barwanyi n’abaturage ngo kuko aba barwanyi kimwe mubibatera umujinya harimo no kuba baramaze guteranywa n’abaturage ngo ndetse kubera ibyo bakaba batazigera borohera ingabo za FARDC.