Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

M23 yazanye uburyo bushya bwo guhanamo abanyarugomo bo muduce yigaruririye ndetse n’abasirikare ba FARDC yafashe bugwate. Soma witonze!

Abarwanyi ba M23 bamaze amezi agera kuri 2 bagenzura uduce dutandukanye two muburasirazuba bw’amajyaruguru ya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo harimo bunagana ndetse n’uduce tumwe na tumwe two muri Rutshuru. nyuma yuko aba barwanyi bafashe utuduce, bahisemo gushyira abaturage kumurongo bashaka ndetse banashyiraho uburyo bwo guhana abaturage bigize akaraha kajyahe. ibi kandi benshi mubatuye muduce aba barwanyi bigaruriye bashimye iyi mikorere ndetse batangaza ko iyo aba barwanyi baza kuba barafashe utuduce mbere y’igihe hari ikintu kinini byari guhindura kumibereho y’abatuye muri utwo duce.

Mugitondo cy’ejo hashize rero nibwo aba barwanyi bataye muri yombi bamwe mubasore bari barigize ibihazi.aba basore nibamwe mubajyaga bashishikariza abandi kwigaragambya, guteza umutekano muke ndetse binavugwako aba basore bari ibisambo kabuhariwe muri Bunagana. nyuma rero yuko aba basore batawe muri yombi n’umutwe ushinzwe umutekano watoranyijwe mubarwanyi baM23, batangiye kubaha ibihano aho abobajura basangiye ibihano n’abasirikare ba FARDC bafashwe bugwate n’aba barwanyi mubihe bitandukanye mugihe cy’intambara.

Ibi bihano nubwo benshi mubaganiriye na Gomanews24.com dukesha ayamakuru bagaragaje ko bidakanganye, ariko kurundi ruhande ni ibihano bikomeye. wakwibaza ngo ese baba bari kubahanisha iki? aba barwanyi bari guhanisha aba bose bafungiwe mumagereza bashyizeho kuba babamesera imyenda yabo, abandi bakifashishwa mukwasa inkwi zo guteka ibiryo aba barwanyi barya iyo bavuye mukazi ko kugaba ibitero .

Bikomeje kuvugwa ko aba barwanyi bamaze kwigarurira imitima yabantu bari muduce yigaruriye aho bemeza ko aba barwanyi bafite ikinyabupfura kidasanzwe ndetse bakaba batewe ubwoba nuko aba barwanyi nibaramuka bambuwe utuduce bizababaza cyane ndetse aba baturage bakaba bavuga ko kubwabo bakwifuzako aba barwanyi ba M23 bafata igihugu maze ngo abanye congo bakaba bahita bajya kumurongo.

Related posts