Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

M23 yavuye i Walikale, ariko ese ni amahoro cyangwa ni ikinyoma?

Umutwe wa M23 watangaje ko wavuye mu mujyi wa Walikale no mu nkengero zawo nyuma y’iminsi mike wigaruriye aka gace, utsinze Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu, umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yemeje ko iki cyemezo kijyanye n’agahenge k’uruhande rumwe katangajwe ku wa 22 Gashyantare 2025. Yagize ati:

“Twafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo gushyigikira gahunda z’amahoro, hagamijwe ibiganiro bifatika byo gukemura impamvu-muzi y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.”

Ku wa 19 Werurwe 2025, M23 yari yigaruriye Walikale nyuma y’uko ingabo za FARDC ziwuhunze zigana i Kisangani.

Uyu mutwe uvuga ko nyuma yo kuva muri uyu mujyi, wasabye abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze gufata ingamba zo kwicungira umutekano, mu rwego rwo kurinda umujyi n’abawutuye.

M23 yongeye gushimangira ko yifuza ko amakimbirane ifitanye na Leta ya Congo yakemuka binyuze mu nzira z’amahoro. Gusa, iburira ko nibiramuka habaye ibitero bigabwa ku baturage bo mu duce igenzura cyangwa ku birindiro byayo, izahita yisubiraho kuri iki cyemezo cyo kuva muri Walikale.

Ese M23 yavuye i Walikale Burundu?

Nubwo M23 yatangaje ko yavuye i Walikale, umuvugizi wayo yihanangirije FARDC ko nibaramuka bagabye ibitero ku bice igenzura cyangwa ku baturage bihakorera, izahita yisubira kuri icyemezo. Ibi bivuze ko uyu mutwe ushobora gusubira ku rugamba igihe icyo ari cyo cyose, bitewe n’ibikorwa by’ingabo za Leta.

M23 yaba ifite amayeri yo kwisuganya?

Abasesenguzi b’imitwe yitwaje intwaro bavuga ko M23 ishobora kuba iri gukoresha ubu buryo nk’ubwihugiko, kugira ngo yongere kwisuganya no gukomeza kugenzura ibindi bice. Hari impungenge ko iyi ntambwe idasobanutse neza yaba ari igice cy’indi ntambara ishobora kuba irimo gutegurwa mu ibanga.

Ni amahoro nyayo cyangwa amayeri?

Kugeza ubu, Leta ya Congo ntiragira icyo itangaza kuri iki cyemezo cya M23. Ibi byatumye abaturage ba Walikale bakomeza kwibaza niba koko baruhutse intambara, cyangwa niba ari agahenge k’igihe gito gashobora kurangira mu buryo butunguranye.

Related posts