Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

M23 yamaze gushyiraho Gereza muri bunagana izajya ifungirwamo inzererezi n’intagondwa zica abaturage bikitirirwa M23. Soma inkuru irambuye!

Amezi abaye hafi 2 abarwanyi ba M23 bigaruriye uduce dutandukanye two muburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo. utuduce turimo Bunagana na Rutshuru ndetse n’igice gito cya Goma. aba barwanyi bakimara gushyira hasi ingabo za Leta FARDC bahise batangira kugenda bashyiraho zimwe mungamba zikomeye zirimo gukaza umutekano w’abatuye mumijyi bigaruriye kugirango hatazabaho kwitirirwa ibikorwa bibi byakorwa n’inzererezi maze bikaba byakwitirirwa aba barwanyi.

Kurubu rero aba barwanyi batangaje ko bagiye gushyiraho Gereza izabafasha kujya bafungiramo abarenga kumabwiriza ya yatanzwe n’aba barwanyi kuberako hamaze iminsi hasohotse itangazo ry’umuryango mpuzamahanga Human Right Watch ugaragaza ko abarwanyi ba M23 baba bic aba sivile nyamara aba barwanyibagahakana ibi bikorwa by’urugomo.

Ubwo yaganiraga na Gomanews24, Majoro Willy Ngoma usanzwe ari umuvugizi wa M23 yatangaje ko hari kwiga uko hajyaho gereza izajya igororerwamo abanyarugomo bakomeje kugirira nabi abatuye muduce aba barwanyi bigaruriye cyaneko iyo bikozwe byitirirwa aba barwanyi ba M23 nyamara bo bemeza ko ikibagenza atari uguhungabanya umutekano w’abaturage ahubwo ko icyo babanje imbere ari umutekano w’abaturage.

Agace k’amajyaruguru y’uburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo kamaze igihe karimo intambara ikomeye, ariko uko iminsi igenda ishira niko aba barwanyi ba M23 barushaho kugenda bagaragaza imyitwarire idasanzwe kurugamba ndetse no kugaragaza ko bashoboye guhangana kugeza babonye ibyo bashaka nkuko badahwema kubivuga no gusaba leta ko bahabwa ibyo basezeranijwe mumasezerano yabaye kumpande zombi.

Related posts