Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

M23 yamaganiye kure ibyo kurekura ibice iri kugenzura muri DRCongo.

Ubwo muri Angola i Luanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Nyakanga 2022, habaga Inama yahuje abakuru b’ Ibihugu by’ u Rwanda , na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo( RDC), na Angola, hafatiwemo imyanzuro isaba M23 gujagarika imirwano ikava mu bice yafadhe , uyu mutwe wavuze ko ibyo bidashoboka.

Inama yabaye kuri iyi tariki twavuze yahuje Perezida Paul Kagamr w’ u Rwanda , Felix Tshisekedi wa DR Congo na João Lourenço wa Angola washyizweho nk’ umuhuza.

Imwe mu myanzuro y’ iyi nama , isaba umuywe wa M23 guhita uhagarika imirwano ubundi ikava mu buce byose yamaze gufata.

Maj Willy Ngoma , Umuvugizi wa M23 mu kiganiro yagiranye na BBC, yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe n’ Abakuru b’ Ibihugu badashobora kuwubahiriza. Yongeyeho ko abarwanyi ba M23 badashobora kuva muri ibyo bice kuko babifashe mu rwego kwizera umutekano wabo dore ko bagiye bamburwa uburenganzira kuva cyera.Yagize ati “Turahava kugira ngo tujye hehe? Kugira ngo dusubire mu buhungiro?”

Akomeza avuga ko ari Abanye_ Congo kavukire bityo ko badashobora kuva muri ibi birindiro ngo basubire mu buhungiro.

Umutwe wa M23 wasabwe kuva mu bice byose ugenzura nyuma y’ uko wongeye gufata indi mijyi ibiri irimo uwa Busanza na Rutshuru yaje yiyongera kuri Bunagana.

Related posts