Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

M23 yahinduye icyerekezo cy’ imirwano , ubu barimo kurwana basatira umujyi wa Goma.

Abarwanyi b’ umutwe wa M23 baginduye icyerekezo cy’ imirwano , aho kuri ubu barimo kurwana basatira umujyi wa Goma.

Kuri uyu Kane tariki ya 23 Kamena 2022, ikinyamakuru Goma 24 cyatangaje ko kuri ubu uyu mutwe urimo kugenzura ibice by’ imisozi miremire izengurutse Rumangabo , hakaba ari mu birometero bike ubuye mu mujyi wa Goma.

Amakuru aravuga ko uyu mutwe wafashe lokarite za Bukima na Bikenke zo muri Gurupoma ya Gisigari.

Imirwano ikaze ku wa 22 Kamena 2022, yiriwe ihanganishije izi nyeshyamba mu duce twa Bikenke,Shangi, Bukami na Ruvubu, bikaba ari ibitero byumvikanyemo imbunda ziremeye n’ibisasu bya rutura.

Sosiyete Sivili ya Rushuru kandi yavuze ko iyi mirwano ishobora kuba yaraguyemo abasivili barenga 20, n’ubwo abemejwe ari 13.

Birakekwako impamvu uyu utwe wongeye kurwana berekeza mu mujyi wa Goma , byaturutse ku mabwiriza bahawe n’umuyobozi wabo Gen Makenga.

Nyuma yo gusanga umujyi wa Rutshuru FARDC ihafite imbaraga nyinshi bikaba ngombwa ko bahindura icyerekezo cy’imirwano.

Majoro Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 yatangirije BBC ko M23 nta gahunda ifite yo kuba yava mu mujyi wa Bunagana .

Avuga kandi ko intambara barwana ari iyo gukiza bene wabo bityo ko n’iyo ingabo za EAC zaza bazarwana kugeza ku munota wa nyuma.

Related posts