Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

M23 yabwiye FARDC icyo igomba gukora kugira ngo ibashe guhangana nayo. Inkuru irambuye…

Umutwe wa M23 wishongoye ku Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) bamaze igihe bahanganye , kuva uno umutwe wakubura imirwano mu mwaka ushize wa 2021. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare Maj Willy Ngoma, mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune dukesha ino nkuru.

Maj Willy Ngoma yemeje ko kugirango FARDC ibashe guhangana n’umutwe wa M23 no kongera kwisubiza uduce M23 yamaze kwigarurira byumwihariko umujyi wa Bunagana, byayisaba kongera gukora indi myitozo ya gisirikare ikarishye itandukaye niyo bakoze bajya kwinjira mu ngabo. Uyu muvugizi wa M23 mubya gisirikare avuga ko ibi abivuga ahereye ku kuba M23 ifite abarwanyi batojwe neza , bafite ikinyabupfura ndetse bashoboye kwihanganira ibibazo byose bahura nabyo mu ntambara bahanganyemo na FARDC ,mu gihe abasirikare ba FARDC badafite izi ndangagaciro ziranga umusirikare w’umwuga.

Yagize ati:” kugirango FARDC ibashe guhangana na M23, bizayisaba indi myitozo  ya gisirikare ikarishye itandukanye niyo bahawe mbere. Iki nta gisirikare kikirimo. Ni abasirikare bafite imyitwarire mibi ku buryo bizabagora guhangana na M23 ifite barwanyi batojwe neza kandi bafite ikinyabupfura no kwihanganira ibibazo byose bahura nabyo mu ntambara.”

Umutwe wa M23 wakunze kugaragaza kenshi ko Ingabo za leta FARDC, zidafite ubushobozi bwo kubasubiza inyuma no kubambura uduce twose bamaze kwigarurira harimo n’umujyi ukomeye wa Bunagagana umaze igihe ufashwe n’ uyu mutwe.M23 ivuga ko ubu icyo FARDC iri kugerageza, ari ukurasira kure ibirindiro byayo biri mu duce yamaze kwigarurira, ngo kuko inshuro zose bagerageje kubagabaho ibitero byo ku butaka, M23 yagiye ibakubita inshuro bagakizwa n’amaguru.

Related posts