Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

M23 yabaye iturufu irya izindi mubashaka kwiyamamariza gusimbura Felix Tshisekedi

Hashize amezi agera muri 6 abarwanyi ba M23 bubuye imirwano aho bari kurwanirira uburenganzira bwabo nkuko badahwema kubitangaza. ubwo aba barwanyi batangizaga uru rugamba, kwikubitiro leta ya Congo yahise ivugako ari agatsiko k’amabandi kaba gashaka gutera ubwoba ndetse bakomeza kwamaganwa cyane.

Ubwo aba barwanyi bakomezaga kurusha imbaraga ingabo za leta, byaje no gutuma aba barwanyi bafata umujyi wa Bunagana ubusanzwe warusanganwe ingabo za FARDC ariko aba barwanyi baza kubasha kubigeraho maze bafata akagace nubwo kugeza icyogihe cyose leta ya Congo itizeraga ko ibyo bintu byashoboka. budakeye nakangahe, aba barwanyi bakomeje gukaza umurego ndetse biza no kurangira aba barwanyi bongeye kubohoza umujyi wa Rutshuru nawo warusanzwe ugenzurwa n’ingabo za leta ariko nabyo biranga leta ikomeza kwinangira umutima yanga ibiganiro.

Aba barwanyi ba M23 bagaragaje ko batazigera bashyira intwaro hasi igihe cyose ngo baba batari bahabwa uburenganzira bwabo nk’abanyagihugu, ariko na leta ya Congo ikomeza gutsimbarara kucyemezo yafashe cyo kutava ku izima ngo babe bakwemera kuganira nabo bita inyeshyamba ahubwo bagatsindagira bemeza ko bazabirukana muburyo bw.intambara.

Nkuko byagiye bigarukwaho, abatavuga rumwe na leta bakomeje kugaragaza ko ari intege nke za leta ya Felix Antoine Tshisekedi ndetse abandi bakemeza ko yaba ari iturufu uyumugabo yakoresheje kugirango abone uko asubika amatora y’umukuru w’igihugu. kurubu benshi mubashaka kwiyamamaza bari kubwira abaturage ko ikintu cyambere bazabakorera ngo bazirukana M23 bityo ibyo bigatuma abaturage barushaho kubizera.

Related posts