Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

M23 noneho yakamejeje. abasirikare barenga 200 ba FARDC baguye mumirwano yahuzaga M23 na FARDC. Ngaya amakuru agezweho muri Congo!

Imirwano hagati y’abarwanyi ba M23 n’igisirikare cya leta FARDC irakomeje ndetse imaze kugera kurundi rwego kuva kumunsi wejo hashize. ibi byatangijwe n’igitero simusiga abasirikare ba Leta FARDC bagabye kuri aba barwanyi bashaka kureba ko babirukana hafi y’umujyi wa Goma bakomeje kugera amajanja ariko ibyaje gukurikira icyigitero ni agahoma munwa.

Mubusanzwe, abantu bakuru twabyirutse batubwirako umuntu aba akwiriye kwihangana akageza igihe aboneye icyamuteye kwihangana cyangwa kugeza igihe aboneye icyo yashakaga igihe yiyemezaga kwihangana. impamvu mvuze ibi nuko bamwe mubasirikare ba DR Congo birengagije ko bari kurugamba kandi rukomeye maze bamwe bakaza gutandukira inshingano bakajya kwinywera amayoga maze bikaza gutuma abarwanyi ba M23 babanesha barabirukankana ndetse abasirikare ba FARDC basaga hafi 200 baza kugwa kuri uru rugamba abandi bamanika amaboko.

Ibi birigukomeza gushyira mukaga abaturage batuye muduce twa Goma ndetse no munkengero kuberako twabonye aba barwanyi ba M23 aho bafashe bashyiraho amategeko akomeye ndetse atandukanye nayo abaturage bari basanzwe bagenderaho. kurubu, aba baturage bakomeje gusaba leta ko yakohereza izindi ngabo kugirango bizere ko umutekano wabo urinzwe kuburyo bwuzuye nubwo kubwabo babona bisa naho bikomereye leta ya kino gihugu.

Nubwo kugeza ubu ntakintu nakimwe leta yari yatangaza kuri iyintambara ikomeje gufata indi ntera, imboni yacu ikorera muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo, itangaza ko benshi mubasirikare b’ikigihugu ngo batabona kimwe impamvu yo kuba barwana uru rugamba, ngo akaba arinayompamvu nyamukuru ituma bamwe mubasirikare batoroka urugamba bakajya kwishakira agatama maze bigashyira bagenzi babo mukaga bigatuma aba barwanyi ba M23 bakomeza kugenda bigarurira uduce dutandukanye.

Related posts