Intambara hagati ya FARDC na M23 ikomeje gukaza umurego nyuma y’uko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyarashe indege ya M23 kuri uyu wa Kane, iyigira umuyonga.
Iki gitero cyabereye ku kibuga cy’indege cya Kigoma, aho FARDC yakoresheje indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ndetse na drone z’intambara.
Indege ya M23 yarashwe yari imaze igihe ikoreshwa mu gutwara ingabo z’uyu mutwe muri Walikale, nyuma y’uko M23 wigaruriye Walikale-Centre mu byumweru bike bishize. Kugeza ubu, M23 ntacyo iratangaza kuri aya makuru.
Iki gitero kibaye mu gihe FARDC ikomeje ibikorwa bya gisirikare mu bice bigenzurwa na M23, nayo ikayishinja kwibasira ibirindiro byayo muri Walikale na Kivu y’Amajyepfo.
Mu itangazo yasohoye, FARDC yashinje M23 gukomeza kongera ingabo n’ibikoresho by’intambara no kugaba ibitero ku ngabo za Leta.
FARDC yagize iti:
“Ibitero biheruka ntibyibasiye gusa ibirindiro byo muri Teritwari ya Walikale, ahubwo byibasiye n’ibyo muri Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko i Mulamba na Bulonge muri Teritwari ya Walungu, ndetse no mu misozi miremire ya Minembwe muri Teritwari ya Fizi.”
Aya makimbirane akomeje gukaza umurego mu gihe M23 na FARDC bari bumvikanye ku gahenge mu cyumweru gishize, hagamijwe ibiganiro bigamije amahoro. Gusa, ibi bitero bishya bigaragaza ko ayo masezerano ashobora kuba atagifite agaciro.
Abaturage b’ibi bice bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’iyi ntambara, barimo guhunga ingo zabo, mu gihe ubuyobozi bukomeje gushakisha igisubizo kuri aya makimbirane.