Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

M23 itanze umuburo ukomeye kubihugu bya EAC bishaka kohereza ingabo muri Congo. ibi kandi birareba n’abanye-Goma bose! Soma iyinkuru witonze.

Abarwanyi ba M23 nyuma yuko batangiye kugenda bumva ko hari amakuru avuga ko igihugu cya repuburika iharanira demokarasi ya Congo cyaba kigiye kwakira ingabo ziza turuka muduce dutandukanye nk’ingabo z’umuryango y’uburasirazuba, aba barwanyi bihutiye kumenyesha ibihugu bitandukanye ndetse n’aba basirikare bashobora koherezwa ko mugihe bakwemera kuhaza bahura nibyo batigeze babona kuva igihe bitiwe abasirikare. impamvu aba barwanyi batangaza ibyo ntawurayimenya ariko aba barwanyi bakaba banatangarije abatuye umujyi wa Goma ko ibintu bizarushaho kuba bibi cyane mugihe aba basirikare baramuka baje muri ikigihugu.

Aganira na Goma news24 dukesha ayamakuru,Umuvugizi w’aba barwanyi yatangaje ko ingabo za M23 zimeze neza ndetse ziteguye urugamba ndetse zinatangaza ko aba basirikare Congo yiteguye kwakira ntakintu baza baje kumara ngo kuko bazaza basanga aba barwanyi baramaze no gufata umujyi wa Goma. aba barwanyi kandi batangaza ko nubwo batafata umujyi wa Goma ngo ntamuntu numwe muri abo basirikare wemerewe gukandagiza ikirenge cye muri Bunagana afite intwalo ngo kuko Bunagana ari umujyi wamaze kubona banyirawo ngo kandi uwo mujyi ucungiwe umutekano wuzuye.


Nubwo kandi Col Willy Ngoma atigeze yerura ngo avuge igihe, ariko yahaye integuza abatuye i goma nutundi duce dutandukanye ko bashaka bacisha make ahubwo bagafatanya na M23 mukuba bafata utwo duce ngo maze bakabafasha kuba bakwibotora ubutegetsi bwabaswe na Ruswa ngo bagahabwa ubuyobozi bushya ngo nkuko Bunagana kuri ubu ifite ubuyobozi bushya ngo ndetse vuba ikaba iributangire no kwakira abashoramari ngo kuberako kugeza ubu uyumujyi ni wo wambere ufite umutekano muri Congo yose.

Related posts