Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

M23 iravuga ko yahanuye indege y’igisirikare cya DR Congo FARDC mu mirwano yo kuri uyu wa gatanu

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo umaze iminsi mu mirwano ikomeye hagati yawo n’ingabo z’igihugu FARDC. Kuri ubu M23 iravuga ko yahanuye indege y’igisirikare cya DR Congo mu mirwano ikomeye yabaye kuri uyu wa gatanu muri Rutshuru.

Indege y’igisirikare cya Congo yari mu bikorwa bya gisirikare ahitwa Kabindi muri Rutshuru, biravugwa ko yahanuwe n’abasirikare bo mu mutwe wa M23. Nta makuru ahagije kuri iri hanurwa ry’iyi ndege, ariko umuvugizi wa M23 yumvikanye avuga ko babonye indege mu kirere ije kubasagarira bagahitamo kuyirasa.

Amakuru dukesha Radio Okapi ikorera muri Congo avuga ko kuri uyu wa gatanu tariki 17 Kamena, mu bice byinshi bya Bunagana habyutse imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya Congo FARDC n’umutwe w’inyeshyamba wa M23. Ni imirwano FARDC yarwanye isubiza ibisasu yari irashweho na M23 imaze iminsi ifashe umugi wa Bunagana. Habyutse humvikana urusaku rw’imbunda mu duce twa Twchengerero, Mungo na Kabindi duherereye mu birometero bitanu mu burengerazuba bwa Bunagana.

Kuva umutwe wa M23 wakigarurira umugi wa Bunagana uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umubano hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo wahise uhinduka mubi cyane, Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe wa M23 ariko u Rwanda ruhakana ibi birego. Umusirikare wa Congo yarasiwe ku mupaka uyu munsi kuwa 5 nyuma yo gushaka kwinjira mu Rwanda ku ngufu arasa amasasu. Yarashwe n’abapolisi barinda umupaka ariko nawe apfa amaze gukomeretsa babiri.

Related posts