Mu minsi ishize, inkuru zikomeje gucicikana zigaragaza ko ingabo z’u Bubiligi, iz’u Burundi, n’iza Leta ya Congo (RDC) zamaze kwihuza mu rwego rwo kurwanya umutwe wa M23 ukomeje kuganza mu burasirazuba bwa RDC.
Amakuru avuga ko hari indege nyinshi za gisirikare ziherutse kuva i Buruseri mu Bubiligi zerekeza i Bujumbura no muri Kinshasa, zigenda zitwaye ibikoresho bya gisirikare ndetse n’abasirikare.
Ku itariki ya 21 Werurwe 2025, indege ya Falcon 8X y’Ingabo zirwanira mu kirere cy’u Bubiligi yahagurutse ku birindiro bya gisirikare bya Melsbroec yerekeza i Bujumbura. Nubwo abayobozi b’u Burundi bari bagize ibanga aya makuru, byarangiye bije hanze. Bukeye bwaho, iyo ndege yasubiye mu Bubiligi itwaye abasirikare umunani b’u Burundi, bikekwa ko bagiye kumvikana ku bufatanye bwa gisirikare.
Ibi byaje bikurikira indi ndege yari yavuye i Buruseri igakomereza i Kinshasa hanyuma igasubukiranya urugendo ikagera i Kindu mu ntara ya Maniema. Aha ni ho bivugwa ko u Bubiligi bwohereje ingabo zirenga 500, zizananye n’utudege tutagira abapilote (drones) ndetse n’ibifaru bigamije gufasha ingabo za Congo guhashya M23.
Mu Burundi ho, hari indi ndege nini yo mu bwoko bwa Boeing iherutse kuhagwa ivuye i Kinshasa, bivugwa ko yari itwaye izo drones, nyuma y’uko igisirikare cy’u Burundi cyari cyarabuze drones zacyo nyuma yo kugabwaho ibitero na M23.
U Burundi kandi, mu cyumweru gishize, bwakiriye intumwa za Congo zari ziyobowe na Thérèse Kayikwamba Wagner, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC. Nk’uko Perezida Evariste Ndayishimiye yabitangaje, iyi ntumwa yari izanywe no gushimangira umubano hagati y’u Burundi na RDC.
Si ibyo gusa, ahubwo hari amakuru avuga ko u Burundi buherutse kohereza abasirikare benshi i Uvira, aho bashyizwe hamwe n’Imbonerakure mu rwego rwo kurinda ko uyu mujyi ugwa mu maboko ya M23.
Ibi byose byerekana ko intambara iri kurushaho gufata indi ntera, aho RDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo u Burundi n’u Bubiligi barimo gukaza umurego mu rugamba rwo kurwanya M23.