Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Luvumbu inyenyeri yaba Rayon yahishuye ibyo azakorera Mukura aba Rayon bongera kwicinya icyara

Mugihe habura amasaha make ngo ikipe ya Rayon Sport yakire ikipe ya Mukura Victor Sport, umukinnyi uri kubica bigacika muri Rayon Sport Nzinga Hertier Luvumbu ndetse uri gufatwa nk’inyenyeri y’iyikipe muri iyiminsi yagaragaje ko ikipe ya Mukura Vctor Sport ifite ibibazo mumukino bazahura mumpera ziki cyumweru.

Ubusanzwe ikipe ya Rayon Sport iyo igiye gukina na Mukura Victor Sport usanga abakinnyi kumpande zombi biteguye guhangana ,ariko iyikipe ya Rayon Sport ikaba ariyo kipe ikunda guhirwa n’iyi derby yo mumajyepfo kuko munshuro zigera kuri 25 amakipe yombi amaze gukina ikipe ya Rayo Sport yatsinze imikino igera kuri 13 mugihe mukura yatsinzemo imikino 3 gusa naho bakanganya imikino igera kuri 9. ibi mumibare bisa nibiha ikipe ya Rayon Sport ijambo ntakuka imbere ya Mukura Victor Sport nubwo iyikipe ya Mukura iri muzigora cyane iyikipe ikundwa na benshi mu Rwanda.

Umukinnyi Nzinga Hertier Luvumbu yagaragaje imbaraga zidasanzwe mumikino amaze iminsi akinira ikipe ya Rayon Sport ndetse bikaza bisa neza neza n’ibyo ari gukorera mumyitozo ya Rayon Sport aho abatari bake bemezako uko uyumukinnyi ari kwitwara mumyitozo ari ubutumwa bukomeye arikwandika akajya abunyuza mumadirishya abwoherereza ikipe ya Mukura ko izaba ifite akazi katoroshye ko kumuhagarika mumukino bafitanye mumpera za kino cyumweru.

Nkwibutse ko ikipe ya Rayon Sport kumunsi wa 10 wa shampiona iza kuba yakiriye ikipe ya mukura Victor sport ndetse kurubu hakaba hamaze kumenyekana ibiciro by’uyumukino aho abafana ba Rayon Sport bazishyura bahereye kubihumbi 3000 ahasigaye hose maze bakaza kwirebera ibirori umunye congo Hertier Nzinga Luvumbu yabasezeranije.

Related posts