Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Lionel Messi yatwaye Ballon d’or ya 8 ayitura igihangage muri ruhago anagenera ubutumwa Mbappe na Haaland

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Ukwakira 2023, ni bwo muri Théâtre du Châtelet i Paris mu Bufaransa hatangiwe ibihembo bitangwa na France Football bigahabwa abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye.

Umunye Argentina Lionel Messi w’imyaka 36 n’iwe wayegukanye iba Ballon d’or ya 8 atwaye mu mateka ye ndetse anaba umukinnyi utwaye Ballon d’or nyinshi cyane ko akurikiwe n’umunye Portugal Cristiano Ronaldo ufite ballon d’or 5.

Mu magambo ye Messi amaze gutwara ballon d’or yishimiye abakinnyi bamufashije kwitwara neza by’umwihariko ikipe y’igihugu ya Argentina. Messi kandi yashimiye Haaland na Mbappe bamukurikiye.

Ati “Ndanashimira Erling [Haaland], Kylian [Mbappé] na Kevin [De Bruyne] bagize umwaka w’imikino mwiza. Benshi muri mwe muri bato kandi mumaze kugera kuri byinshi. Mufite igihe kirekire cyo kugera mu mwanya ndimo.’’

Mu ijambo rye kandi Messi yavuze ko igihembo agituye Diego Maradona, anamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko. Uyu iyo aza kuba agihumeka uyu munsi aba yujuje imyaka 63.

Ikipe nziza y’u mwaka mu bagabo yabaye Manchester City, mu Bagore iba FC Barcelona women. Urutonde rwabatwaye ibihembo by’ingenzi,

Related posts