Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Lionel Messi yamennye amabanga y’ibyerekeye urubuga rwa WhatsApp abagize Ikipe ya Argentina bahuriyemo

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Argentina, Lionel Messi yashyize hanze amakuru ajyanye n’urubuga abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Argentina bahuriramo agaruka ku mukinnyi uruyobora “admin” ndetse n’izina bahisemo kwita iyi kipe ifitse Igikombe cy’Isi giheruka.

Ni amakuru yashyize hanze ubwo yari mu kiganiro n’Ikinyamakuru cya Infobae, mu gihe Messi ubura iminsi mike ngo yuzuze imyaka 37 y’amavuko ndetse na bagenzi be bari mu myiteguro y’Irushanwa  rihuza Ibihugu byo ku Mugabane wa Amerika riteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kane taliki 20 Kamena 2024.

Muri iki kiganiro uyu mugabo ufite Ballon d’Ors 8 mu kabati ke, yabanje kwisegura mu gutebya cyane avuga ko aya makuru naramuka amenyekanye umuyobozi w’urubuga bahuriramo ashobora kumusaba ibisobanuro.

Lionel Messi ati “Umuyobozi ushinzwe kugenzura urubuga rwa WhatsApp duhuriramo ‘Admin’, ni Leandro Paredes wa AS Roma ndetse izina ry’urubuga rwacu ni ‘Campeones del Mundo’ (Abatwaye Igikombe cy’Isi).”

Byari mbere gato y’uko uyu rurangiranwa wamaze imyaka 34 y’ubuzima bwe i Barcelona n’iwabo muri Argentina yongeraho aseka ati “Nyuma y’ibi ndaza kubizira nyuma, ndaza kubizira rwose”.

Lionel Messi na Argentine bahanze amaso kwegukana igikombe cya gatatu gikuru bikurikiranya nyuma yo kwegukana Copa America ya 2021, Igikombe cy’Isi cyo muri 2022, ubu rero bakaba bifuza kongeraho na Copa America ya 2024.

Argentina iratangira Imikino yayo yo mu Itsinda kuri uyu wa Gatanu bakina n’Ikipe y’Igihugu ya Canada muri Atlanta, mbere yo kwakira Chile taliki 26 Kamena i New Jersey, bakazasoreza kuri Peru taliki 30 Kamena uyu mwaka i Miami.

Lionel Messi yavuze ibyerekeye Urubuga abagize Ikipe y’Igihugu ya Argentina bahuriramo.
Lionel Messi mu kiganiro na Infobae!

Related posts