Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Lionel Messi yahishuye impamvu itangaje ituma atavuga Icyongereza kandi acyizi

Kapiteni w’Ikipe ya Inter Miami n’Ikipe y’Igihugu ya Argentina, Lionel Messi uzwi cyane nk’umwe mu bantu b’amazina manini ariko batavugira Icyongereza mu ruhame, yahishuye impamvu ataba ashaka kuvuga uru rurimi kandi asanzwe arwumva neza.

Lionel Messi yumvikanye inshuro imwe rukumbi avuga Icyongereza ubwo bari mu bikorwa byo kumenyekanisha filimi yitwa “Bad Boys” yagaragayemo Icyamamare Will Smith.

Lionel Messi asanzwe avuga ururimi rw’Iki-Espagnol n’ururimi kavukire rw’iwabo aho abaruvugwa baba basa n’abamira imigemo imwe n’imwe. Mu kiganiro n’igitangazamakuru cya Infobae kuri uyu wa Kabiri, Messi ubura iminsi mike ngo yuzuze imyaka 37 [24/06/2024], yahishuye ko mu by’ukuri amagambo hafi ya yose akunze gukoreshwa mu Cyongereza ayumva, ariko akaba adakunda ku kivuga.

Ati “Numva buri kintu cyose cyangwa hafi ya buri cyose mu Cyongereza. Gusa kubera ko kumva mbangamiwe no kukivuga mpitamo kutakivuga; icyakora mu by’ukuri mbishatse nabishobora.”

Ni amagambo uyu mugabo ubitse Ballon d’Ors umunani [8] atangaje nyuma gato yuko mugenzi we bakinana muri Inter Miami, Julian Gressel ahishuye ko Messi mu bihe bitandukanye ajya anyuzamo akavuga icyongereza by’umwihariko iyo batera urwenya hagati y’abakinnyi mu myitozo.

Uyu Munyamerika Gressel yagize ati “Mu busanzwe Messi ntiyakunze kuvugana natwe, n’inshuro nke twavuganye yakoreshaga ururimi rw’Iki-Espagnol, gusa umunsi umwe yigeze aza unsuhuza ambwira mu Cyongereza. Bwari ubwa mbere numvise avuga uru rurimi, gusa yamvugishije afashe ku murwa nk’uko akunda kubikora.”

Kuri ubu Messi wamaze imyaka 34 y’ubuzima bwe i Barcelona n’iwabo muri Argentina, ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Argentina aho iri mu mwiherero witegura imikino ya Copa America iteganyijwe gutangira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho asanzwe akinira hamwe na Inter Miami.

Lionel Messi mu kiganiro na Infobae!
Lionel yemeza ko atavuga Icyongereza atari uko atakizi ahubwo kuko aba yumva bimugora kukivuga bijyanye n’uko yakunze kuvuga urw’iwabo n’Iki-Espagnol!

Related posts