Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Leverkusen imbere ya Real Madrid! Ni ayahe makipe 10 yitwaye neza ku mugabane w’u Burayi muri 2023/2024?

Ikipe ya Bayer Leverkusen yo mu Budage nyuma yo gutsindwa umukino umwe gusa mu marushanwa yose, iyoboye urutonde rw’amakipe 10 yitwaye neza ku mugabane w’u Burayi mu mwaka w’Imikino wa 2023/2024, atagaragaraho FC Bayern Munich, FC Barcelona na Liverpool.

Ni urutonde kandi rugaragaraho amakipe ya Olympiacos yo mu Bugiriki yaciye agahigo ko kuba ikipe yatwaye igikombe gikuru i Burayi, Sporting Club yo muri Portugal ndetse VfB Stuttgart nyuma yo kwitwara neza imbere mu bihugu byabo nde no kwigaragaza neza ku rwego rw’umugabane.

Mu gihe habura umunsi umwe ngo umwaka w’imikino i Burayi usozwe hakinwa umukino wa nyuma wa UEFA Champions League kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 1 Kamena 2024, KglNews yifashishije ikinyamakuru One Football, maze itegura urutonde rw’amakipe 10 yitwaye neza muri uyu mwaka ku mugane w’u Burayi.

  1. Borussia Dortmund

Nibyo koko yibagiwe ibikombe by’imbere mu gihugu by’umwihariko uyu mwaka yasoreje ku mwanya wa gatanu muri shampiyona y’Abadage irushwa amanota 27 na Leverkusen ya mbere, hamwe no kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League kuri Stade y’Amateka Wembley, byatumye ishyirwa ku mwanya wa 10.

  1. Olympiacos

Kimwe na Dortmund, umwaka wa Olympiakos wagaragayemo ibyiza n’ibibi, kuko iyi kipe bita “The Piraerus” yasoreje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona imbere mu gihugu. Icyakora iyi kipe yakoze amateka yegukana UEFA Conference League nyuma yo gusezerera Aston Villa muri ½ ibifashijwemo na “Hat-Trick” n’Umunya-Maroc Ayoub El Kaabi, mbere yo kujya gutsindira Fiorentina ku mukino wa nyuma maze ikegukana Igikombe ityo.

  1. Sporting

Ikipe ya Sporting muri uyu mwaka yifatiye Shampiyona ya Portugal maze yegukana igikombe imbere ya Benfica Lisbon na FC Porto zisanzwe zisaranganya ibikombe bikinirwa imbere mu gihugu. Imbaraga z’agatangaza z’Umutoza Ruben Amorim na rutahizamu w’Umunya-Suede, Viktor Gyokeres watsinze ibitego 43 muri uyu mwaka byashize iyi kipe kuri uru rutonde.

  1. Paris Saint-Germain

Imaze gukukumba ibikombe byose bikinirwa imbere mu Bufaransa birimo Ligue 1, Igikombe cy’Igihugu [Coupe de France] ndetse na Super Coupe ikarenzaho kugera mu mikino ya ½ cy’irangiza cya Champions League, iyi kipe yo mu murwa mukuru Paris iri ku mwanya wa karindwi.

  1. VfB Stuttgart

Nyuma y’umwaka umwe irwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri ihanganye na za Hamburg mu myanya ya 16, iyi kipe yo mu mujyi ukunzwe cyane wa Stuttgart muri uyu mwaka waje ku mwanya wa kabiri imbere y’igugu Bayern Munich; ibintu bituma iza kuri uru rutonde.

  1. Arsenal

Ntabwo yatwaye igikombe, ariko nibura yarushijwe amanota abiri na Manchester City yayitwaye Igikombe bisabye gutegereza imikino ya nyuma. Iyi kandi yabashije kugera muri ¼ cya Champions League isezererwa na Bayern Munich. Uguhatana yagaragaje no kwegukana Igikombe cya Community Shield idwinze Manchester City kuri za penaliti, bituma iba iya gatanu mu yitwaye neza.

  1. Inter(nazionale) de Milan(o)

Imaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 19, Inter begukanye Shampiyona y’Abataliyani “Scudetto” hamwe n’imbaraga za Simeone Inzaghi nk’umutoza ndetse na kapiteni we Lautaro Martinez watsindiye iyi batazira “Nerazzuri” ibitego 27 mu marushanwa yose; ibishyira Inter kumwanya wa kane kuri uru rutonde.

  1. Manchester City

N’ubwo yatsinzwe na Real Madrid muri ¼ igahita isezererwa muri Champions League ikanatakariza ku mukino wa nyuma wa FA Cup imbere ya mukeba Manchester United, ntawakwirengagiza ko iyi ibitse Igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza, English Premier League. Ni muri uyu mwaka kandi yegukaniyemo Super Coupe y’i Burayi ndetse n’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe; ibiyishyira kuri uru rutonde ari iya gatatu.

  1. Real Madrid

Ubuhanga bwa Carlo Ancelotti wafashije kurema ubwumvane hagati ya Vinicius Junior na Jude Bellingham imbere Federico Valverde wakinnye imikino myinshi muri iyi kipe, byatumye yegukana igikombe cya 36 cya La Liga, aho binitezwe ko yanatwara Champions League bagereye ku mukino wa nyuma, aho bagomba guhura na Dortmund kuri uyu wa Gatandatu.

  1. Bayer Leverkusen

Uretse gukora amateka yo gutwara Igikombe cya shampiyona y’Abadage idatsinzwe umukino n’umwe, ikagerekaho n’Igikombe cy’Igihugu, yanageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League, mu murwa mukuru Dublin wa Irland itsindirwayo na Atalanta Bergamo umukino rukumbi mu mwaka w’imikino.

Hamwe no gutsindwa umukino umwe gusa mu marushanwa yose, nta kabuza iyi kipe itozwa na Xabi Alonso n’umukinnyi wahize abandi mu Budage, Florian Wirtz iyoboye urutonde yemye.

Related posts