Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kylian Mbappe yayihaye urwamenyo! Ikipe ya PSG yafashe icyemezo gikomeye nyuma yibyari bimaze kuyibaho kuko bikomeje gutya yamanuka mucyiciro cya kabiri.

Burya ngo uvuga aba atarabona Kandi ngo ntawihuta nkuwayobye rimwe narimwe ibyemezo dufata bitugiraho ingaruka bidatinze tugatangira kubona ko twibeshye akenshi tugahitamo gusubira inyuma, ariko se iyo dusubiye inyuma twaracyerewe bitanga iki? Ibi nibyo biri kuba ku ikipe yo mugihugu cy’ubufaransa yo mumugi wa Pari.

Mu ijoro ryacyeye ubwo ikipe ya Paris Saint Germain yacakiranaga n’ikipe ya Lorient zombi zo mugihugu cy’ubufaransa maze zinganya ubusa kubusa (0-0), byatumye ubuyobozi bujya kugitutu kubera ibyemezo bwafashe.

Ni umukino utagaragayemo Kizigenza wayo Kyliane Mbappe ndetse na Ousama Dembele, kuruhande rwa Mbappe kutagaragara kwe mumukino ahanini byatewe nibibazo afitanye n’ikipe ye.
Aba basore bombi bagaragaye bicaye muri sitade bareba.
Mbappe ndetse na Dembele bicaye bareba umukino batangajwe cyane nibyo ikipe yabo iri gukina kuko byagaragaraga ko iri hasi cyane, hasohotse amashusho Bose basetse batembagaye nyuma yibyo baza no kugeraho barumirwa kubera uburyo PSG yariri hasi mumikinire.

PSG idafite Mbappe byayikomeranye ihita ifata icyemezo cyo gukuriraho Mbappe ibihano Bari baramushyiriyeho.

Mbappe yari yarahanishijwe gukina mu ikipe ya kabiri ya PSG kubera yanze kongera amasezerano ndetse akaba anagenda ayisebya mu itangazamakuru, gusa kurubu PSG nyuma yo kunganya na Lorient bahise bamugarura mu ikipe yambere.

ikipe ya PSG yahisemo guca bugufi kugirango irebeko ikibazo kiri hagati yabo na Mbappe cyacyemuka, kuko kubaho idafite uyumukinnyi bizayisubiza kurwego rwohasi

Haracyari kwibazwa niba nifoto yariri kuri sitade ya PSG niba nayo Bari buyisubizeho doreko nayo Bari barayimanuye

Mbappe wifuje kujya mu ikipe ya Real Madrid yo mugihugu cya Esipanye ariko PSG ikanga kumurekura byateje umwuka mubi hagati ye n’ikipe yamuhaye byose yifuzaga ariko kuriwe akaba ashaka kujya mu ikipe itwara ibikombe bya champions league, igikombe anyotewe cyane.

Amaherezo y’inzira nimunzu, ese ninde uzatsinda uru rugamba?
Ariko nanone iyo urugamba rukomeye ruba rugiye kurangira

Related posts