Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kwizera Olivier umuzamu wa Rayon Sports akomeje kuburirwa irengero, inkuru irambuye

Kwizera Olivier umuzamu w’ ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ ikipe y’ Igihugu Amavubi akomeje kuburirwa irengero muri iyi kipe ye ya Rayon Sports dore ko anashinjwa imyitwarire itari myiza n’ umutoza w’ iyi kipe uvuga ko adafite imyitwarire myiza nk’ umukinnyi wabigize umwuga.

Kwizera Olivier yongeye guhamagarwa mu ikipe y’ igihugu nyuma y’ umwuka mwiza muri Rayon Sports aho yagerageje kwitwara neza bituma umutoza w’ ikipe y’ igihugu amugirira icyizere.

Kuva ku mukino wa 1/2 cy’ igikombe cy’ Amahoro Rayon Sports yasezerewemo na APR FC iyitsinze ( 2_1) ntabwo uyu munyezamu aragaruka mu myitozo y’ iyi kipe.

Umutoza wa Rayon Sports , Jorge Paixão , aganira n’ itingazamakuru yatangaje ko Kwizera Olivier ari umunyezamu mwiza ariko utari umunyamwuga kuko ibikorwa bye atari byiza.

Umutoza yatangaje ko ku mukino batsinzemo Etincelles Fc 3_1 iyo umuzamu bonheur agira ikibazo hari kwitabazwa umukinnyi Musa Esenu kubera ko umuzamu wa kabiri Adolphe na we afite icyibazo cy’ uburwayi.

Ibi kandi bihura n’ imyitwarire yahoze imuranga aho yigeze gufungwa azira gukoresha ibiyobyabwenge nyuma aza gusezera mu mupira w’ amaguru ariko nyuma aza kwisubiraho kuri icyo cyemezo yari yafashe kubera igitutu gikomeye cy’ abakunzi ba ruhago hano mu Rwanda.

Uyu muzamu nyuma yo kwisubiraho yakiniye ikipe ya Rayon Sports aho kuri uburi ari we muzamu wa mbere w’ iyi kipe akaba akomeje imyitwarire ye itari myiza.

Related posts