Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kwizera Jojea aravuna umuheha akongerwa ibiri muri Amerika

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Kwizera Jojea yafashije ikipe ye ya Rhode Island FC kunyagira El Paso Locomotive FC ibitego 3-0 bituma yegera imbere ku rutonde rw’agateganyo.

Kwizera Jojea yakoze ibi ubwo hakomezaga imikino y’umunsi wa 16 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Cyerekezo cy’u Burasirazuba [Conference].

Rhode Island isanzwe ikinamo Kwizera Jojea umaze gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi imikino ibiri yari yakiriye El Paso Locomotive FC maze iyinyagira ibitego 3-0 mu mukino uyu mukinnyi yatsinzemo igitego kimwe anatanga umupira umwe wavuyemo igitego.

Byatangiye ku munota wa 21 ubwo yatangaga umupira mwiza cyane kuri mugenzi we Albert Dikwa maze ahita afungura amazamu.

Nyuma y’iminota itanu yonyine, Jojea Kwizera amaze gucenga abakinnyi batandatu ba El Paso Locomotive FC yanditse igitego cya kabiri ku mupira yari yahawe na JJ Williams. Umukino wenda kurangira ku munota wa 90+1 Noah Fuson yarambitsemo agashyinguracumu ku mupira yari ahawe na Isaac Angking.

Byatumye iyi kipe ya Rhode Island ikinamo Kwizera ifata umwanya wa cyenda [9] n’amanota 18 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu Cyerekezo cy’u Burasirazuba kiyobowe na Louisville City n’amanota 35.

Kwizera Jojea yatsinze igitego anatanga umupira wabyaye igitego mu mukino Rhode Island yanyagiyemo El Paso Locomotive FC ibitego 3-0!

Related posts