Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kwishyurirwa amadeni ya miliyoni 420 RWF, gukomorera Muvunyi, Gacinya, Sadate na Rwagacondo, iremwa rya “Board” n’amatora! Twamenye imyanzuro 5 ikomeye yavuye mu nama y’ibanga yahuje Rayon Sports n’inzego zireberera Siporo

Hahise ukwezi kumwe n’ibyumweru bisaga bibiri, iminsi 47 uramutse ubaze uturutse tariki 13 Nzeri 2024 ubwo Ikipe ya Rayon Sports yemezaga ko uwari Perezida wayo mu myaka ine ishize, Uwayezu Jean Fidèle atazakomeza kuyiyobora kubera ikibazo cy’uburwayi, mu gihe yaburaga ukwezi kumwe ngo manda ye igere ku musozo; ibintu byashyize mu gihirahiro abakunzi b’iyi kipe bibaza uko igiye kubaho.

Ni Rayon Sports yari ibaye n’isizwe bupfubyi kuko muri manda ya Jean Fidèle Kayisire Jacques wari Visi-Perezida wa Mbere, Ngoga Roger Amiable ari Visi-Perezida wa kabiri, Ndahiro Olivier wari waratorerewe kuba umubitsi; batari bakigaragara cyane mu bikorwa bya Rayon Sports.

Tariki 24 Ukwakira 2024, ni bwo byeruye manda ya Jean Fidèle yari ishyizweho akadomo, maze hatangira kureberwa hamwe uko ikipe ikomeza kwitegura amatora n’imibereho isanzwe y’iyi kipe batazira “Murera”.

Inama yabaye mu ijoro rishyira ku wa Mbere yasize inkuru nzira

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, hateranye inama ikomeye yitabiriwe n’abahoze ari abaperezida ba Rayon Sports nka Muvunyi Paul, Gacinya Chance Denis, Munyakazi Sadate ba vuba aha n’abandi bahoze babungirije kuri manda zabo nka Dr. Rwagacondo Emile.

Amakuru yizewe ahamiriza KGLNEWS ko iyi nama yari irimo Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, Perezida wa Ferwafa, Munyentwari Alphonse n’abandi bafite imirimo mu nzego nkuru z’igihugu.

Kimwe mu byo kwishimira byavuye muri iyi nama, ni uko ideni rya Miliyoni 420 z’Amadeni ya Rayon Sports hemejwe ko zigomba kwishyurwa mbere y’uko uzatorerwa kuyobora iyi kipe muri manda itaha atangira imirimo.

Hakuweho kandi ibihano by’abarimo Muvunyi Paul, Gacinya Chance Denys n’abandi bari barafatiwe byo kubuzwa kugira uruhare urwo ari rwo rwose ku nzego zifata ibyemezo n’imiyoborere y’iyi kipe bashinjwa kurema amacakubiri no kubangamira ubuyobozi buriho by’umwihariko ubwari buyobowe na Uwayezu Jean Fidèle.

Hashyizweho kandi abayobozi bane bo gufasha by’igihe gito Ngoga Roger Aimable kuyobora no kuba hafi y’ikipe umunsi ku munsi mu gihe hagitegerejwe itariki nyirizina y’amatora yeruye. Aba ni Muvunyi Paul, Gacinya Chance Denis na Munyakazi Sadate wari usanzwe uri muri Special Team ndetse na Maitre Zitoni Pierre Claver wahoze ari umunyamategeko wa Rayon Sports.

Aba bahawe iminsi itarenze icumi ngo bazabe batanze icyerekezo cya Rayon Sports, gutegura inteko rusange izigirwamo ku isonga ibyerekeye amatora y’ugomba gusimbura Jean Fidèle, hagati kandi Rayon Sports ikaba ibayeho ubuzima bukwiriye ikipe koko.

Ikindi ni uko hazashyirwaho Inama y’Ubutegetsi [Board] itari isanzwe mu miyoborere ya Rayon Sports.

Nyuma y’iminsi ibiri iyi nama ibaye, Munyakazi Sadate yagize ati “Dufite umugambi wo gukora Rayon Sports yayindi abantu bari bazi. Muribuka dutwara igikombe ku bwa Perezida Paul Muvunyi, mwabonaga ukuntu twamanukaga imisozi tukazamuka iyindi. Turi gushaka ukuntu ibyo byishimo byagaruka.”

Paul Muvunyi na Munyakazi Sadate bunze ubumwe bahagurukiye gufasha Rayon Sports!

Related posts