Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubukungu

Kwinjira muri Africa y’iburasira zuba kwa DR Congo byatumye abantu binjira kumupaka wa petite barrier wikuba inshuro nyinshi. Ibi hari icyo bivuze kubukungu bw’ibihugu byombi.!

Kwinjira mumuryango wa Afrika

Kwinjira mumuryango wa Afrika y’uburasira zuba kwa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo byatumye umubare wabinjira nabasohoka banyuze kumupaka wa petite bariere bikuba inshuro nyinshi. Dore icyo bisobanuye kubukungu bw’impande zombie.

Kwinjira mumuryango wa Afrika
Kwinjira mumuryango wa Afrika

Hashize iminsi mike humvikanye inkuru nziza ko igihugu kiri mubinini kuri uyumugabane wa Africa cyamaze kwinjira mumuryango wa Africa y’iburasirazuba, iyinkuru ikigera kubaturage b’ibibhugu byombi, byari umunezero mwinshi cyane ndetse bamwe baranezerewe ndetse bahita banihutira kuvuga ko ari andi mahirwe akomeye cyane abonetse kumpande zombie.

Nubwo ibi byose byaje kuba bitangazwa, abantu bari basanzwe binjira cyangwa bagasohoka mugihugu cy’u Rwanda berekeza mugihugu cya repuburika iharanira demukarasi ya Kongo bari basanzwe ari benshi cyane aho imibare yagaragazaga ko ari byibuza ibihumbi 12 byabantu bahanyuraga buri saha , ariko nubwo bahanyuraga babanzaga kwerekana ibyangombwa birimo na Laise passez ariko zikaba zarasabaga nibuza amasaha 24 kugirango ube wabona iyi laisse passez ndetse kuba ibi byose byarabaga ariko hakanga hakagaragara urujya nuruza rw’abantu cyari ikimenyetso gikomeye cyane cyagaragazaga umubano ukomeye ndetse n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Nyuma rero yuko hatangajwe ko ikigihugu na cyo cyamaze kwinjira mumuryango wa Afrika y’uburasirazuba byabaye umunezero ahanini bitewe nuko ntamuntu uzongera kwinjira abanje gukora nkibyo yakoraga kuberako amwe mumasezerano agenga uyumuryango harimo no korohereza abaturage batuye mubihugu by’ibinyamuryango kuba bakorera ndetse banatemberera mubihugu bigize uyumuryango hatabayeho kuba hananizwa kumpande zose.

Ibi rero ni bimwe mubyitezweho umusaruro wakataraboneka cyane ko ubuhahirane ahanini buturuka nubundi kukuba hakoroshwa uburyo bwo kugera mugihugu kimwe cyangwa ikindi ndetse hakabaho nuburyo bwo kuba abahashye bagabanyirizwa imisoro ndetse abenshi bakaba babona ibi ari bimwe mubintu bikomeye cyane bizafasha guhangana nikibazo cy’ubukungu cyari kimaze igihe cy’ugarije ibihugu binyamuryango bya Afrika y’uburasirazuba.

Related posts