Mu butumwa bwatanzwe ku munsi wa mbere w’icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Igihugu cy’u Bufaransa cyatangaje ko cyiyemeje gukomeza gukurikirana no kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho uruhare muri Jenoside.
Ni ubutumwa bwatanzwe ku wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2025, ubwo u Rwanda rwatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko igihugu cye gishyigikiye byimazeyo Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko kizanifatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo kwibuka, gushyira imbere ukuri no guharanira ubutabera.
Mu butumwa bwe, Macron yagize ati: “Kuri uyu munsi wo kwibuka, nongeye gushimangira ko niyemeje gukomeza kwibuka ibyabaye biteye ubwoba, byatewe n’amacakubiri no kudahana. Ubuhamya bw’abarokotse buradusaba guhangana n’urwango urwo ari rwo rwose.”
Yashimye imbaraga Abanyarwanda bashyize hamwe mu kongera kwiyubaka no kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubudaheranwa.
Macron yibukije ko kuva mu 2019, tariki ya 7 Mata yagizwe umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no mu Bufaransa, hagamijwe ko ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo bisigira amasomo ibisekuru bizakurikiraho. Yavuze ko ayo mateka yigishwa mu mashuri, hagakorwa n’ubushakashatsi bushingiye ku mateka no ku butabera.
Yakomeje agira ati: “Dushingiye ku byo twiyemeje, hari intambwe ikomeje guterwa mu gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, baba batuye mu Bufaransa.”
Perezida Macron yavuze ko hari imanza nyinshi z’ingenzi zimaze kubera mu Bufaransa, ubutabera bukaba bwaratanzwe, ndetse ko ibyo bigaragaza ko igihugu cye cyiyemeje guhangana n’umuco wo kudahana no kwibagirwa amateka ya Jenoside.