Umuhanzi Ruhumuriza James, wamamaye mu muziki ku izina rya King James, yasabye urubyiruko n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kugira uruhare rufatika mu guhangana n’abapfobya cyangwa abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, King James yagaragaje ko muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31, buri Munyarwanda, cyane cyane urubyiruko, agomba kugira uruhare mu kurengera ukuri kw’amateka y’igihugu.
Yagize ati: “Muri iki gihe hari abapfobya ndetse bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ndasaba urubyiruko by’umwihariko kudaceceka, twese muze duhashye ingengabitekerezo ya Jenoside.”
King James yasobanuye ko ikoranabuhanga, cyane cyane imbuga nkoranyambaga, ari amahirwe urubyiruko rufite yo kugeza ubutumwa kure. Avuga ko ayo mahirwe adakwiye gupfushwa ubusa, ahubwo akwiye gukoreshwa mu gusigasira amateka no guhangana n’abashaka kuyayobya.
Yibukije ko urubyiruko rugomba gushishikarira kumenya amateka y’u Rwanda, kugira ngo rubashe kumenya ukuri nyako, bityo rube rwiteguye guhagarika uwo ari we wese washaka kuyasesereza.
Nk’umuhanzi ukunzwe cyane n’urubyiruko, King James avuga ko abahanzi bafite ubushobozi budasanzwe bwo kugeza ku bantu ubutumwa bufite ireme, cyane cyane mu bihe nk’ibi byo kwibuka.
Yagize ati: “Ijwi ry’umuhanzi rishobora kugera kure, rikagera ku mitima y’abantu. Iyo rifashishijwe neza, rishobora kugira uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire n’imyitwarire.”
Yongeraho ko guceceka kuri Jenoside ari nko gufasha abayihakana. Bityo, buri wese akwiye kugira uruhare mu guhangana n’ingengabitekerezo yayo, cyane cyane binyuze mu buhanzi, mu biganiro n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga.
King James ashimangira ko ijwi ry’umuhanzi rifite uruhare mu guhumuriza abantu, mu kubagarurira icyizere no kubafasha gukomeza ubuzima. Mu bihe nk’ibi byo Kwibuka, avuga ko ubuhanzi bufite ubushobozi bwo kuba umuti uvura ibikomere by’aya mateka mabi igihugu cyanyuzemo.
Yasoje yibutsa ko iyo umuhanzi akunzwe yifashisha ijwi rye mu kuvuga ukuri kuri Jenoside, aba atanze umusanzu ukomeye mu kurwanya abayiha isura itari yo, no mu gusigasira amateka y’igihugu.