Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Kwibuka

Kwibuka30: MINUBUMWE yagaragaje uko gahunda yo gusoza icyumweru cy’Icyunamo iteye

 

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mata 2024, yatangaje ko gusoza icyumweru cy’icyunamo, biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 mata 2024, ni ibyari bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na MINUBUMWE.

Iyi minisiteri yagaragaje uko gahunda yo gusoza icyumweru cy’icyunamo imeze, harimo ko bizabera ahantu hamwe hazirikanwa abanyapolitiki bazize kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko nta bindi bikorwa biteganyijwe mu Gihugu hose.

Ni itangazo rigira riti “Icyumweru cy’Icyunamo kizasozwa n’Umuhango wo Kwibuka abanyapolitiki bazize kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku rwego rw’Igihugu, bizabera ku Rwibutso rwa Rebero ku wa Gatandatu tariki 13 /4/2024. Nta bikorwa bindi bisoza Icyumweru cy’Icyunamo biteganyijwe mu Turere.”

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yanatangaje ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu minsi 100, bizakomeza mu turere twose, gusa ngo ntibirenze tariki 19 Kamena 2024.

Muri uyu muhango hazatangwamo ikiganiro kimwe cyatanzwe tariki 7 Mata 2024, ndetse ngo ntakindi kiganiro giteganyijwemo.hazamurikwa kandi igikorwa cyo gushyira ku rwibutso rwa Rebero amazina y’abandi banyapolitike icyenda (9) bishwe bazira kurwanya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Related posts