Kwibuka 31: NIRDA yanenze abashakashatsi n’abakoloni bagize uruhare muri Jenoside

 

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ikigo cy’Igihugu cy’ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) cyagaragaje ko hari abashakashatsi b’Abanyarwanda ndetse n’Ababirigi bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

Ibi byatangarijwe mu gikorwa cyo kwibuka cyabereye ku cyicaro cya NIRDA giherereye i Huye, ahahoze ari IRST, ku wa Gatanu, tariki 17 Gicurasi 2025.

Ibikorwa byose byatangijwe n’urugendo rwo kwibuka ndetse no guha icyubahiro abiciwe ahahoze Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Ikoranabuhanga (IRST), cyari gifite uruhare rukomeye mu bijyanye n’ubumenyi n’ubushakashatsi mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yashimangiye ko bamwe mu bo muri IRST babaye igikoresho cyo gutegura Jenoside, ndetse bagatoza abandi gukora Jenoside nyuma y’ibyo bigishijwe n’Ababirigi bari baraje mu bushakashatsi.

Ati “Bakoreraga ubushakashatsi ku bantu bazima bakanabica kugira ngo babakuremo ibyo bashaka gukoreraho ubushakashatsi. Byakorwaga n’abanyamahanga, barangiza bakatwumvisha yuko dutandukanye, bakabyandika. Ibyo tubona mu mateka bo babikoreraga hano bakabyandika. Igihe cyose twabaye hano, kuko nanjye nize muri Kaminuza y’u Rwanda, ntitwabashije kumenya ko hari abanyamahanga bashakaga kudutanya, umugambi bakawucurira hano. ”

Akomeza agira ati “Bamaze kubikora, babyinjije mu banyapolitiki, bakajya babikoresha nk’iturufu. Abanyapolitiki batangiye kubyigisha abaturage mu mbwirwaruhame, babishyira mu mashuri babyigisha abana bato, ababyize mu mashuri babyinjiza mu miryango, na ba banyamahanga babizanye babicengeza no mu madini, kugeza ubwo Jenoside yakozwe nk’uko byagenze. Ni ibintu bibabaje.”

Yasabye Abanyarwanda kujya bibuka aya mateka kandi bakayabungabunga kuko ni bo bayazi kurusha abandi b’ahandi kuko ari bo bayabayemo, ndetse bakiyemeza gutuma bitazongera kubaho ukundi.

Yongeyeho ati “Mu gihe twibuka ntikukabifate nk’aho ari ukureba ibibi gusa, ahubwo tujye tubibona nk’umwanya mwiza wo kwisuzuma tukareba mu mitima yacu, tuti ‘ese umutima wacu uteye ute uyu munsi? Witandukanya ute n’ikibi icyo ari cyo cyose twigira muri aya mateka?’ Uko kwisuzuma kugomba kudufasha kwitandukanya n’ikintu cyose gishobora kugana ku ngengabitekerezo.”

 

Muri iki gikorwa, Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Birame Christian, yasabye abashakashatsi b’iki gihe gukoresha ubumenyi mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guteza imbere igihugu.

Ati “Umukoro dufite ni ugukora ibiteza imbere igihugu. Hari ibintu byinshi byiza Abanyarwanda bakoraga kera. Mu kiganiro yatanze, Minisitiri [Sebahizi] yavuze ko hari igihe twatakaje mu byo abakurambere bacu bakoraga. Ese iyo tutabivaho tuba tugeze he? Tugomba kuzana ubumenyi bushya, tukubaka inganda nyinshi kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere. Aya mateka ntakwiye gusibangana kuko abantu bakwiye kumenya ibyakozwe.”

Jean Pierre Bagambigiki, umwe mu barokokeye Jenoside muri IRST yasangije abari bitabiriye iki gikorwa bimwe mu byaranze urugendo rwe rwo kurokoka.

Ati “Babanzaga gutwara abakobwa mu modoka bakajya kubasambanya mbere yo kubica. Rero bahugiye muri kwa kwica no gusambanya ndabacomoka. Uwari wamfashe twiganye i Cyarwa yabajije mugenzi we niba banyishe, amubwira ko banyishe kuko yakekaga ko bampereyeho, nyamara nicaye hepfo yaho. Kuva icyo gihe rero natangiye kujya nihisha cyane ngo batambona mu maso bakamenya, kandi bazi ko napfuye.”

Akomeza agira ati “Hari abana b’abakobwa bari batuye i Tumba babonaga abicanyi baje bakampisha mu gitenge, baza bababaza uwo ari we bakavuga ko ari umukobwa mugenzi wabo urwaye.”

Bagambigiki avuga ko yahuye n’ibizazane byinshi mu gihe cyose yamaze yihisha, ariko ko nyuma ya Jenoside yagerageje kwiyubaka ndetse no kwisuganya, aho avuga ko atewe ishema no kuba yarahise ajya mu gisirikare nyuma yo kubohorwa n’Inkotanyi, na we agatanga umusanzu we.

Abitabiriye iki gikorwa bibukijwe ko mu cyahoze ari IRST hiciwe abatutsi benshi barimo abakozi b’iki kigo ndetse n’abari barahahungiye.

Muraza Laetitia, umwe mu bakozi ba NIRDA, yagaragaje ko hari icyuho gikomeye mu kumenya neza imibiri y’abazize Jenoside bahiciwe kuko hagiye habaho ibikorwa byo kuyihisha no gusibanganya ibimenyetso.

Mu kwibuka ku nshuro ya 31 muri NIRDA, hanatanzwe ikiganiro cyagaragaje uko Ababirigi bagize uruhare mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, kugeza ubwo Jenoside yashyizwe mu bikorwa. Ku cyicaro cya NIRDA, hanashyizwe monument yanditseho amazina 23 y’abazize Jenoside bashyinguye aho mu cyubahiro.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Birame Christian, yasabye abashakashatsi b’iki gihe gukoresha ubumenyi mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yashimangiye ko bamwe mu bo muri IRST babaye igikoresho cyo gutegura Jenoside.