Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kwamburwa bimwe mu bikoresho by’abakinnyi n’iby’itangazamakuru no gukererezwa! _Uko Ikipe y’Igihugu yategewe ku Kibuga cy’Indege muri Libye

Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, akaba n’uhagararariye itsinda ry’abagize Ikipe y’Igihugu Amavubi iri kubarizwa muri Libye, Habyarimana Marcel Matiku yavuze ku buryo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yagize urugendo rurerure n’uburyo bigirijweho nkana ubwo bageraga ku Kibuga cy’Indege muri Libye.

Kuwa Gatanu taliki 31 Kanama [8] 2024, ni bwo Ikipe y’Igihugu Amavubi yerekeje muri Libye aho igiye gukinira umukino wa mbere mu guhatanira kuzitabira Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu kizabera muri Maroc muri 2025.

Mu rugendo ruva i Kigali kugera i Tripoli, umurwa mukuru wa Libye aho bazakinira, Ikipe y’Igihugu yagize urugendo rurerure nk’uko Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel Matiku abisobanura.

Ati “Ni urugendo rutari rworoshye, twahagurutse saa Kumi n’Igice tugera hano hagati ya saa Yine na saa Tanu; urumva urugendo rw’amasaha arenga 13 ntabwo ruba rworoshye, ariko turashima Imana kuva twahageze amahoro.”

Yakomeje agira ati “Urebye byatewe no gukererwa amasaha 5 yose mu gihugu cya Misiri. Kubona indege yerekeza hano muri Libye ntabwo biba byoroshye. Ikindi cyabaye kibi muri uru rugendo ni ikibazo cyavutse kuri “Migration” Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka, aho hari ibikoresho bifuzaga gusigarana nka Cameras z’abanyamakuru na za “GPS” zifasha abakinnyi mu myitozo. Bavuze ko ibyo bikoresho bitemewe muri iki gihugu.”

Icyakora “Usibye ibyo byabaye ku Kibuga cy’Indege bitari byiza, aho twahawe serivisi zitanoze, hoteli turi kubamo ni nziza iyo urebye ibyumba ukareba ibintu byose ubona bimeze neza, abakinnyi bahageze bakirwa neza, twagize n’amahirwe yo kuhahurira n’intumwa ya CAF abidufashamo.”

Uretse kugorerwa ku Kibuga cy’Indege nk’icyitarusange mu mitegurire y’Ibihugu byo mu Majyaruguru ya Afurika “Pays des Maghrebe”, Habyarimana Marcel Matiku umaze imyaka ine muri komite nyobozi ya FERWAFA, yanakomoje ku myiteguro y’Ikipe muri rusange, agaruka ku gihe abakinnyi bose bazahagerera.

Ati “Nibyo koko mu bakinnyi 25 twagombye kuva turi kumwe, hari 18, abandi 7 baracyari mu nzira hari abagera hano mu ijoro, hari n’abazaza ejo. Mu bihugu byabo baracyafite imikino bari gukina, ariko turi kubikurikirana ku buryo bagera bidatinze bagakomeza imyitozo hamwe n’abandi.”

Umukino uzahuza Amavubi na Libye uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu taliki 4 Nzeri 2024, ku kibuga cya ‘June 11 Stadium’, bamara kuwukina bagahita bagaruka i Kigali aho bazakirira Nigeria ku mukino w’umunsi wa kabiri wo mu matsinda uteganyijwe taliki ya 10 Nzeri.

Marcel Matiku [Wambaye lunettes], avuga ko urugendo rwabaye rurerure!
Umutoza, Frank Torsten Spittler w’Amavubi ku Kibuga cy’Indege muri Libye!

Related posts