Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Kuvugisha umukobwa no kumutsindira ni urugamba rukomeye, ibi wabibaza uwarunesheje. Dore ibintu 2 byagufasha kwegukana ikizungerezi wirutseho igihe kinini bikanga.

Burya hari imyumvire n’ imitekerereze abasore bagira, bakabasha kuba batsindira abakobwa b’ ibizungerezi babuze imyaka myinshi. Nuganira n’ umusore washatse kera cyangwa vuba , uzumva akubwiye ko burya yavunitse uwo bakoranye ubukwe. Ahari azakubwira ko yatanze imbaraga yari afite , gusa nanone hari imitekerereze abasore bagira bigasa n’ aho ariyo ibafasha kwegukana abakobwa.

Abahanga bavuga ko imico myiza ariyo ireshya umugeni, imico myiza igendana n’ imitekerereze myiza ndetse yagutse. Hari imyimvire igirwa n’ abasore ikabafasha kwegukana abakobwa bamaze igihe birukaho ariko barababuze , bikazakunda mu gihe bababonyeho iyo myumvire.

1.Imitekereze igendanye n’ ibigezweho: Hari uburyo umusore ajya guhaha imyambaro akagura ibyavuye kuri Mode, ugasanga aguze ibya kera.Uyu biragoye ko atsindira ikizungerezi cyo muri iyi minsi. Bisaba ko uba umusore ugezweho ndetse ukaba uzi kugura ibigezweho , iyi myumvisre izagufasha gutsindira ikizungerezi.

2.Imyumwire yo kugira umupaka:Ntuzatekereze ko umugore uzamuha buri kamwe kuri we cyangwa akaba abona utagira imipaka muri wowe. Kuba umusore afite aho agarukira burya bituma abakobwa bamukunda , kuko baba babona yiyubaha. Uyu musore ashobora gutsindira ikizungerezi yabuze ubwo yakoreshaga amafaranga , cyangwa ikindi kintu ariko bikanga.

Isoko: Mami Wing Girl( Youtube)

Related posts