Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Kuva iyi Isi yaremwa , nta muntu n’ umwe udakenera urukundo mu buzima: Gukunda ugakundwa bingana no kumara iminsi 7 utarya

 

Ubusanzwe buri wese akeneye urukundo no gukundwa nta shiti. Urukundo ni urwa buri wese, kandi nta kiguzi gisabwa ku muntu ukeneye urukundo. Ese kuki buri wese arukeneye?Ubuzima uko bumeze, umuntu uko ateye, akenera gukunda agakundwa, akenera kubana n’abandi, akenera kuba mu muryangoIyo ufite uwo ukunda uba wumva ari byiza ariko iyo ufite uwo mukundana uba wumva ari akarusho. Hari ibituma urukundo rurushaho kuba rwiza ndetse no kugira icyanga.

1. Urukundo ni ubuntu: Ushobora kuba wibaza impamvu urukundo ari ikintu buri wese aba akeneye mu buryo bwose, ariko burya urukundo ni ubuntu. Urukundo ntirugurwa ndetse nta n’aho rwishyurwa.
Abahanga bemeza ko urukundo ari ubuntu nk’uko n’ikindi kintu cyose cyiza mu buzima bw’abantu ari ubuntu, n’ubwo atari uko bose babimenya

2. Nta kintu na kimwe uhomba:Niba ufite ikibazo cyo kwifungurira kanaka ngo umukunde ni amakosa, menya ko numara kumukunda nta gihombo uzagira. Iyi ngingo ifitanye isano n’iyo twabanje haruguru. Hari ubwo rimwe na rimwe uzababara, ariko nanone nta rimwe na rimwe ibyiza tubigeraho tubanje kubabara.

3. Kuba nta makemwa ntibikenewe: ‘None is perfect’ iyi ni imvugo ikoreshwa cyane ndetse no mu rukundo, nta muntu udakosa ubaho kuko buri wese akosa ni nayo mpamvu udakwiriye kwanga kujya mu rukundo, kuko uwo mukundana akugira mushya.

4. Ikunde mbere: Mbere yo gukunda abandi bantu banza wikunde, ni nabwo ibyo twavuze haruguru byose bizagukundira. Buri kiremwamuntu gikeneye gukunda no gukundwa, kwiheraho rero ni ingenzi.

Ivomo: Love.allwomanstalk.com

Related posts