Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kuva Isi yaremwa umukobwa yakoze ibidasanzwe ubwo umusore bakundana yamusabaga ko yazamubera umugore undi nawe akizwa n’ amaguru_ Reba Video

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana videwo igaragaza umukobwa wirukanse amasigamana ubwo yabonaga umusore bakundana amutereye ivi amusaba ko yazamubera umugore.

Uyu mukobwa yaje apfutswe mu maso n’ inshuti ye maze aza agana aho uyu musore yari ari kugira ngo amwambike impeta kuko umusore yari yiteguye ndetse yamaze no gutera ivi, nk’ uko videwo ibigaragaza.

Umukobwa ubwo yari amaze kuhagera bahise bamupfukura mu maso maze abona umusore yapfukamye yahise yirukanka cyane ndetse abari aho ntabwo bigeze bamenya aho yarengeye.

Abantu bose bari baraho ibyo byose biba bumiwe ndetse bifata ku munwa.

Gutera ivi ni umuhango umaze igihe kitari gito ukoreshwa n’ abasore basaba abakobwa ko bababera abagore. Uyu muco wo kwambika impeta watangiye kwamamara ahagana mu myaka ya 1800.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko inkomoko yo gutera ivi yo itazwi neza kikavuga ko ari ikimenyetso cyo guca bugufi cyangwa icyubahiro bihabwa umuntu cyangwa ahantu runaka. Urugero rufatirwa ku bakirisitu ba Kiliziya Gatolika bakora iki kimenyetso iyo bageze imbere y’ Aritari.

Gutera ivi kandi byakoreshwaga n’ ingabo zatsinzwe urugamva nk’ ikimenyetso cyo gukeza ababatsinze.

Related posts