Ikipe ya APR FC irakina na Marine umukino w’ikirarane kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri mu Karere ka Rubavu.
Uyu mukino wagombaga kuba ku munsi wa mbere wa shampiyona gusa kubera ko APR FC yarimo ikina amarushanwa byatumye usubikwa. Muri shampiyona y’uyu mwaka amakipe yombi amaze gukina imikino ibiri APR FC yayitsinze yose ibona amanota 6/6. Marine FC mu mikino 2 yatsinzemo umwe itsindirwa undi. APR FC iri ku mwanya wa 4 mu gihe Marine ihagaze ku mwanya wa 14.
Ahahise hagati ya makipe yombi, Kuva mu mwaka w’imikino wa 2009 APR FC ntiratsindwa na Marine FC, ikintu gikomeye Marine FC yakoze ni ukunganyamo imikino 4. Marine FC umwuka ushize yatsinze APR FC muri 1/4 ki Gikombe cy’Amahoro igitego kimwe k’ubusa gusa nubundi APR FC yari yayitsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza.
Marine ni ikipe yashinzwe n’ ingabo z’ igihugu zishinzwe kurinda umutekano wo mu mazi y’u Rwanda aho hari muri 1998 . Nta gikombe cya shampiyona ifite, Mu gikombe cy’Amahoro kure iyi kipe yageze ni muri ¼ cyirangiza.
Kurundi ruhande APR FC yashinzwe mu mwaka 1993, ishinzwe ni gisirikare cy’u Rwanda. Imaze gutwara ibikombe 21 bya shampiyona na 13 by’igikombe cy’Amahoro, niyo kipe ifite ibikombe byinshi mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Umwaka ushize w’imikino APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona mu gihe Marine FC yaje ku mwanya wa 12 mu makipe 16 akina shampiyona y’u Rwanda.
APR FC nikura amanota 3 kuri sitade Umuganda irahita igira amanota 9/9. kugeza uyu munsi APR FC na Musanze FC niyo makipe ataratakaza inota muri shampiyona y’u Rwanda.