Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kurikira hano live akantu ku kandi umunsi w’igikundiro”RAYON DAY” ni  ibicika! Ibyamamare byabukereye.

Ubu Harabura amasaha make kuri Stade Regional hagatangira ibirori by’Umunsi w’Igikundiro [Rayon Day], ibi ni ibirori Rayon Sports yerekaniramo abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-23 ndetse inatangaze ingengo y’imari izakoresha umwaka utaha w’imikino.

Kuri uyu munsi w’igikundiro “RAYON DAY”hateganyijwe ibikorwa bitandukanye harimo n’umukino wa gicuti mpuzamahanga iyi kipe igomba gukinamo na Vipers FC yo muri Uganda ku isaha ya saa 18h00’.

Uretse uyu mukino kandi haraba harimo n’igice cy’imyidagaduro aho umuvangavanzi w’umuziki (Dj) ukunzwe cyane mu Rwanda ndetse unamaze iminsi akorera ibitaramo hanze yarwo, Dj Brianne ari we uri bushyushye abantu muri Stade.

Hatumiwe kandi abahanzi bagomba kuririmba bayobowe na Senderi International Hit, Afrique wakunzwe cyane mu ndirimbo agatunda, Ish Kevin ukunzwe mu njyana ya Kinya-trap, Platini P umwe mu bahanzi bigaruriye imitima ya benshi kubera indirimbo ze zikora ku mitima ya benshi.

Uretse aba bahanzi bari buririmbe kandi umuhanzi benshi bafata nk’umwami w’ibishegu mu Rwanda, Bruce Melodie araba ari muri Stade yaje kureba iki kirori ni mu gihe n’umunyamakuru Aissa Cyiza yemeje ko atagomba gucikwa ibi birori biba rimwe mu mwaka.

Umushyushyarugamba w’uyu munsi (MC) araza kuba ari Nzeyimana Luckman (Lucky), umwe mu bagabo bagezweho kandi babikora neza muri iyi minsi, akaba ari umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA)

Related posts