Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kunanirwa na Lesotho, umusaraba w’Amavubi mu rugendo rwo gushaka  itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Gucika intege, agahinda n’amarira ni byo byari byiganje mu bafana b’Amavubi nyuma yo kunganya na Lesotho 1-1 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Uyu mukino wari amahirwe akomeye ku Rwanda yo gusigasira icyizere cyo gukomeza mu kindi cyiciro, ariko amahirwe nk’aya yongeye kuyoyoka nk’imvura iguye mu butayu.

Byari ibyishimo mbere y’umukino, birangira ari agahinda

Mbere y’umukino, abafana bari buzuye Stade Amahoro bafite icyizere cyinshi. Nyuma yo gutsindwa na Nigeria ibitego 2-0, benshi babonaga Lesotho nk’ikipe yoroshye Amavubi yagombaga gutsinda nta kabuza. Gusa ibyabereye mu kibuga byabaye nk’inzozi mbi ku Banyarwanda.

Ubwo isegonda rya nyuma ry’umukino ryageraga, abafana bararebanye amaso ajojoba amarira, bamwe babura icyo bavuga, abandi bacira umutoza amarenga ko batishimiye imikinire ye.

Umwe mu bafana yagize ati: “Ubuse Lesotho ni yo twanganyije? Ni yo ku twishyura koko? Umutoza yadusize ku muhanda!”

Undi na we ati: “Amavubi ntajya arwana kugeza ku munota wa nyuma. Iyo tubonye igitego, twumva ko byarangiye! Uyu mutoza araducanga.”

Hari n’abasabye ko hashakishwa rutahizamu ukomeye vuba na bwangu: “Imbere y’izamu turahagera, ariko kurebamo bikaba ikibazo. Nshuti Innocent wenyine ntabwo ahagije.”

Amavubi akomeje gutakaza icyizere

Uyu mukino wasize u Rwanda rutakaje umwanya wa mbere mu Itsinda C, rusubira ku mwanya wa kabiri n’amanota umunani, runganya na Bénin ya gatatu. Afurika y’Epfo ni yo iyoboye n’amanota 13, Nigeria ya kane ifite arindwi, Lesotho atandatu, Zimbabwe ya nyuma ifite amanota atatu.

Ku mukino utaha muri Nzeri, Amavubi azasura Nigeria tariki ya 1 Nzeri na Zimbabwe tariki ya 8. Ese azashobora gutsinda akagarura icyizere cy’Abanyarwanda? Cyangwa koko urugendo rwe ruzaba nk’urw’umuntu wikoreye umusaraba utamworoherewe?

Ibyo byose ni ibibazo bikomeye abafana b’Amavubi bibaza, mu gihe icyizere cyo kubona itike ya itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 gikomeje kuyoyoka buhoro buhoro.

Related posts