Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Kuki ukunda gusanga abakobwa aribo barira cyane iyo umuhanzi ari kurubyiniro? Amarira yabo ashatse kuvuga iki?

 

 

Ni kenshi tugenda tubona abakobwa barira mu bitaramo by’abahanzi, si ubu gusa tubibona ahubwo ni ukuva na mbere biterwa niki biva he? Si umuhanzi uwo ariwe wese ushobora kuririmba abakobwa bakarira. Ariko kuva kera hose kugeza magingo aya twakunze kubona abahanzi bamwe na bamwe baririmba abakobwa bakarira. Ibyo bisobanuye iki? Ibi kandi benshi bibaza icyo bivuze cyangwa icyo bishushanya mu muziki no mu mitere y’abantu cyane abakobwa kuko aribo bikunze kugaragaraho. Ntibyumvikana uburyo umuntu ashobora kurizwa nuko undi aririmbye cyangwa ahaguritse abandi bakarira ataragera n’aho araririmbira. Ntakindi kibitera, biterwa n’ikintu kimwe twakwita amarangamutima.

Amarangamutima y’abakobwa cyangwa y’igitsina gore muri rusange aba hafi cyane kandi agaragara vuba ugereranije n’ay’igitsina gabo.

Amarangamutima ni ijambo rito kandi rigufi ariko ribumbatiye byinshi. Muri bike ku marangamutima twavuga amarangamutima ubwayo ndetse n’ubwenge bw’amarangamutima. Ubwenge bw’amarangamutima busobanurwa cyane nk’ubushobozi bwo kumva, gukoresha, gusobanukirwa, gucunga, no kuyobora amarangamutima.

Abantu bafite ubwenge bw’amarangamutima bashobora kumenya amarangamutima yabo n’ayabandi, bagakoresha amakuru y’amarangamutima kugira ngo bayobore imitekerereze n’imyitwarire, gutandukanya ibyiyumvo bitandukanye no kubishyiraho ikimenyetso uko bikwiye, no guhindura amarangamutima kugira ngo bahuze n’ibidukikije.

 

Amarangamutima ubwayo ni ibyiyumvo nk’ibyishimo, urukundo, ubwoba, umujinya, cyangwa inzangano, bishobora guterwa n’ikibazo urimo cyangwa abantu mubana barimo. Kuko amarangamutima ari igice cy’imiterere y’umuntu kigizwe n’ibyiyumvo(ibyiyumviro) bye, bitandukanye n’ibitekerezo by’abandi. Amarangamutima ashobora kugira uruhare runini mu buryo utekereza kandi witwara. Amarangamutima wumva buri munsi ashobora kuguhatira gufata ingamba no guhindura ibyemezo ufata kubuzima bwawe, bwaba bunini cyangwa buto.

 

Ariko ni ukubera iki muby’ukuri abakobwa cyangwa n’abandi duhura n’amarangamutima bikagera n’aho bamwe barira kandi batababaye cyangwa se babaye? Ni uruhe ruhare babigiramo? Amarangamutima Aturuka he? Abenshi bisanga byabaye kuko hari n’abagerageza kuyahisha cyane nk’iyo bari mu bitaramo by’abahanzi ariko bikanga bikabananira kubw’impamvu. Amarangamutima aterwa n’umuyoboro wububiko buhujwe mu bwonko bugize icyitwa sisitemu ya limbic.

Ibi biboneka mu bice bitatu bigize amarangamutima. kugirango wumve neza amarangamutima, ni ngombwa gusobanukirwa ibintu bitatu byingenzi bigize amarangamutima. Buri kintu gishobora kugira uruhare mumikorere n’intego yibisubizo by’amarangamutima. Ibigize ibintu(Ukuntu ubona amarangamutima), ibigize umubiri(uburyo umubiri wawe witwara kumarangamutima) n’ibice byerekana(uburyo witwara usubiza amarangamutima). Hari abahanzi benshi cyane tuzi bagiye baririmba mu bitaramo, mu imurika n’ahandi henshi hatandukanye amarangamutima y’abantu akagaragara. Ibi bisobanuye ko amajwi yabo aba yatigishije amarangamutima. Umuhanzi Ngabo medal uzwi ku izina rya Meddy nko mugitara i Rubavu cyasozaga igitaramo cya aitel yararirimbye benshi mu bakobwa bari aho bararira amarira aratemba. Hari n’izindi ndirimbo nyinshi yagiye aririmba bikagenda gutyo nk’amayobera n’izindi.

 

Abahanzi benshi batandukanye nka yvery, yvan mpano bagiye baririmba abakobwa bakarira. Yvan mpano mu ndirimbo ye Ndabigukundira yaririmbye mu bukwe benshi bararize barahogora. Ibi kandi rimwe na rimwe biterwa n’urukundo baba bafitiye umuhanzi cyangwa se nibyo baba bamwitezeho. Hari n’igihe usanga bamwe biterwa n’ubutumwa buba buri mu ndirimbo bugahuza n’imimerere y’abari aho cyangwa bigahura n’amateka y’ibiba byarababayeho ibyo bigatuma amarangamutima yabo akanguka. Hari nubwo byaterwaga n’uko abahanzi batakundaga kugera muri rubanda noneho igihe bahagereye bigatuma abari bamaze igihe kinini bifuza kubabona barira ikindi kandi ikoranabuhanga ryari ritaratera imbere cyane bigatuma bahura bakumburanye.

 

Ibi ariko ntabwo bigikunze kubaho cyane ugereranije nka mbere. Bitewe n’uko ubuhanzi bugenda bwaguka umunsi ku munsi bituma hari ibigenda bicika. Mbere ubuhanzi cyane cyane mu Rwanda bwari butarafata intera iri hejuru cyane nk’iyo buriho ubu, abantu benshi babibonaga nk’ibidasanzwe. Hanyuma yabyo bwaje kwaguka kandi imbuga nkoranyambaga zishyiraho uburyo bworoshye bwo kubona buri kimwe cyose aho ubu umuntu agera igihe cyo guhura n’umuhanzi muby’ukuri bisa nk’aho yari asanzwe amuzi kabone n’ubwo bwaba ari ubwambere amubonye amaso ku maso. Ibyo ntibivuze ko indirimbo z’ubu n’abahanzi bubu badakora nka mbere oya!! Barakora kandi cyane ugereranije na mbere kuko nk’iyo urebye amavidewo yafatwaga icyo gihe n’afatwa ubu harimo itandukaniro.

 

Ariko ntitwareka kuvuga ko kera cyane nko mu gihe cya ba Rugamba cyprien n’abandi nk’Impara bo baririmbaga ibiribyo ni ukuvuga bo akenshi baririmbaga inkuru zababayeho. Ariko nubu iyo bibaye ngombwa rimwe na rimwe biracyagaragara ko hari igihe umuhanzi ahanga indirimbo Koko ashingiye ku nkuru y’ibyamubayeho. No muri iki gihe turimo kandi biracyabaho, umuhanzi akaririmba bamwe bakarira kuko imbamutima n’amarangamutima yo ntaho ajya ajya ahora ahari ahubwo kugira ngo akore cyangwa agaragare bisaba kuyatigisa.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb

Related posts