Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Kuki abagabo bagwa agacuho bagasinzira nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina?

abagabo bagwa agacuho bagasinzira nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

Iyo umugore abonye umugabo bari bari gukorana imibonano mpuzabitsina ahise asinzira, ako kanya mu mutwe we yumva ko wenda umugabo atigeze yishimira ibihe byiza bagiranye, ibi bigatuma yumva adatuje bikamutera ipfunywe.

Ariko nk’uko bigarara kurubuga rwa MentalHealth.com bikaba bigaragara ko ubundi ubusanzwe igituma asinzira akenshi biba bitewe n’uko ananiwe imbaraga z’umubiri zishije cyangwa se ikindi bikaba ari intege nke zo mu mutwe nyuma yo kurangiza.

Iyo uvuze ibingibi bituma abantu benshi batabyumvikanaho cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga ariko hari byinshi byo kumenya kuri iyi ngingo bitagomba kugucika.

Iyo umubiri w’umuntu cyane cyane umubiri w’umugabo, iyo amaze gukora akazi k’ingufu cyane bisanzwe bizwi ko iyo abonye umwanya wo kwicara wenyine ahita asinzira, ibi rero bikaba bidatangaje ko umugabo yasinzira nyuma y’imibonano mpuzabitsina dore ko binasaba imbaraga.

Mbere y’uko umugabo akora imibonano mpuzabitsina, abanza kugira ubushake budasanzwe ndetse bigatuma mu mutwe hasohoka umusembure witwa Noradrenaline utuma iyo umugabo amaze kurangiza ahita agwa agacuho agasinzira.

Bitewe n’uko mu mibonano mpuzabitsina, umugabo akenera imbaraga nyinshi kuruta umugore ibyo bigatuma ubwonko busohora umusemburo witwa Prolactin bituma nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ahita asinzira kuko aba ashaka kuruhuka bihagije.

Related posts