Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kugera ku mukino wa nyuma kwa APR FC byayihaye Igikombe cya CECAFA 2024 mu mategeko

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma isezereye Al Hilal Omdurman yo muri Sudani ikisanga igomba kwesurana n’ikipe y’umutumirwa ya Red Arrows yo muri Zambie, mu mategeko byayihesheje iki gikombe.

Mu bifatika, amategeko y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati [CECAFA] agena ko ikipe yaje nk’umutumirwa [itabarizwa muri CECAFA] iyo itwaye igikombe bayiha amafaranga agiherekeza ariko igikombe kigatwarwa n’ikipe bahuye ku mukino wa nyuma.

Ibi rero ni byo bishobora kuba mu gihe Red Arrows ejo yakwegukana Igikombe kuko yaje nk’umutumirwa, mu gihe yatsinda APR FC ni yo ishobora kwegukana Igikombe.

Icyakora ntabwo ubuyobozi bwa CECAFA buragira icyo bubitangazaho kuko ubwo babazwaga iki kibazo, bwavuze ko bukirimo kwiga uko byazagenda niba APR yahabwa igikombe cyangwa Red Arrows nitsinda izacyegukana.

Ikipe ya Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] yahise ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ya 2024, aho izisobanura na Red Arrows yaje nk’umutumirwa iturutse muri Zambie mu mikino utegerejwe kuri iki Cyumweru taliki 21 Nyakanga 2024 mu murwa w’Ubucuruzi, Dar Es Salaam wa Tanzania.

APR FC yerekeje ku mukino wa nyuma idatsinzwe biyihesha Igikombe kuko izahura n’Ikipe y’umutumirwa [itabarizwa muri CECAFA]

Related posts