Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Kugenda biguruntege kwa leta ya Congo mukibazo cya M23 bishobora kwifashishwa nkiturufu yo gusubika amatora yarateganyijwe. soma inkuru irambuye!

Leta ya DR Congo iyobowe na nyiricyubahiro Felix Antoine Tshisekedi yakomeje kugayika cyane imbere y’abarwanyi ba M23. ibi byagiye bihesha aba barwanyi kugenda bigarurira ibice bigiye bitandukanye ndtese bituma abantu benshi bibaza icyaba gituma ingabo za leta FARDC zaba zitsindwa n’inyeshyamba zitanafite ibikoresho bihagije, ariko benshi mubatavuga rumwe na leta bakaba bakomeje kuyishinja kugenda biguru ntege muri iki kibazo kugirango bazabyitwaza basubika amatora yari yegereje.

Ikibatera kuvuga gutya, nuko umuti uhari wo gukemura ikibazo cya M23 kigahita kirangira burundu, leta ya DR Congo yaze kuba yafata icyo cyemezo aricyo kuba bayoboka inzira y’ibiganiro kugirango babe bakemura iki kibazo nkuko byagenze kubwa Joseph Kabira. ariko benshi bemeza ko atari ukunanirwa urugamba kwa FARDC ahubwo bagashimangirako leta ya Felix Antoine Tshisekedi yaba ifite inyungu mugusubika imirwano no kugenda gake no kureka abarwanyi ba M23 bakigarurira uduce kugirango abone uko asubika amatora yarateganyijwe.

Benshi mubemeza ibi, bashingira kukuba rimwe na rimwe ingabo za FARDC zaragiye zisubira inyuma mugihe urugamba rwabaga rwashyiditse ndetse bikaba bikekwa ko ari leta yabaga yabasabye gusubira inyuma kugirango ibintu bikomeze kudogera abantu barusheho gutekereza intambara kuruta uko batekereza amatora y’umukuru w’igihugu.

Abavuga ibi kandi nti bahwema no gusaba president Tshisekedi kuba yakwegura kukuba umukuru w’igihugu atagombeye gutegereza amatora cyane ko kubw’ibyifuzo by’abanye-congo benshi bumva yakabaye akemura iki kibazo cya M23 aho kugirango akomeze areke aba barwanyi bigarurira uduce dutandukanye ndetse hakomeza no kwangirika byinshi haba kuruhande rwa leta ndetse no kuruhande rw’abaturage.

Related posts