Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kudakomezanya na Jean Fidèle waba ari umuti urambye w’ibibazo bya Rayon Sports? Yaba asize uwuhe murage?

Birahwihwiswa ko Perezida wa Rayon Sports kuva mu myaka ine ishize, Uwayezu Jean Fidèle ashobobora kutaziyamamariza kongera kuyobora iyi kipe mu matora ategerejwe mu Ukwakira 2024, hakibazwa niba cyaba ari igihe gikwiye cyo kurekura izi nshingano, ndetse no ku wundi waza gukomeza icyo cyivi.

Uwayezu Jean Fidèle ari kuyobora iminsi ya nyuma ya manda ye ya mbere muri iyi ikipe nyuma yo kuyinjiramo mu Ukwakira 2020, afite inshingano zo gukemura uruhurirane rw’ibibaro byari bishingiye ahanini ku miyoborere utibagiwe no gutangiza ku mugaragaro intambara yo kubohoza ibikombe.

Kuba imyaka ine Perezida Jean Fidèle yagenewe n’itegeko irangiye, bivuze ko iyi kipe igiye gukora amatora agamije kureba uzakomezanya iyi nkoni; ibintu byashoboka ko yaba Jean Fidèle cyangwa n’undi wese waba yagiriwe icyizere n’abanyamuryango ba Rayon Sports.

Kimwe n’andi matora yose, uyu munsi hari ibikorwa byo kwigarurira Aba-Rayons no kugaragaza icyo buri umwe mu bifuza iyi ntebe ashoboye, ari na ko bagaragaza intege nke z’abo bahanganye, ariko ibi bikanyuzwa mu buryo buhishe cyane.

Abadashyigikiye ubuyobozi bwa Jean Fidèle ni bande, barifuza iki?

Kuri iyi nshuro, amakuru avuga ko uyu mugabo yananijwe cyane n’abadashyigikiye ingoma ye ndetse bahora bagaragaza intege ze nke. Icy’uko benshi mu bafana batagishaga kumva izina “Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle”; cyabishyize irudubi. Barandika ku mbuga nkoranyambaga ndetse barategura ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya ko yasubirana “Inkoni”.

Kuva kera na kare, amakuru y’ibibera mu bwihisho, agera kuri Perezida Jean Fidèle ubwe. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa Rayon Sports mu magambo na yo ataravuzweho rumwe, yikomye bamwe mu bahoze muri iyi kipe, avuga ko ngo bazanaga abakinnyi bakabariraho ndetse abashinja ko bababajwe no kuba ikipe iri ku murongo ndetse ko bifuza kuyisubiza inyuma.

Yagize ati ”Abari bafite akaboko muri Rayon Sports bazana abakinnyi bakariramo, aho twashyiriye ibintu ku murongo, ubu bari mu byabo bishaka gusubiza ikipe aho yari iri, inama zirabera La Galette, kwa Kamali Tam Tam zo gushaka kuza gukubita Jean Fidéle na Patrick ngo ni uko ntsinzwe mu kibuga. 1994 murayibuka? [Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994] ngo indege yaraguye bica Abatutsi barenga miliyoni none ngo turatsinzwe bagashaka kuzamuka ngo badukubite? Aho harimo abagiye baca mu buyozi n’abandi.”

Abiyita ba ”nyirikipe” bifuza kuyiyobora bajora Jean Fidèle byinshi

N’ubwo Perezida Jean Fidèle yakemuye byinshi byerekeye imiyoborere, aracyashinjwa n’Aba-Rayon umusaruro nkene ku gihe cye, ibintu rimwe na rimwe atavugaho rumwe na bo.

Umuntu agerageje gusubiza amaso inyuma ku musaruro w’imbere mu kibuga, asanga iyi kipe koko itarabonye ibikombe byinshi mu kibuga nk’uko byari byitezwe.

Uretse imikino ibiri ifungura shampiyona ya 2024/2025 iyi kipe yaguyemo miswi n’amakipe ya Marines FC na Amagaju FC, yewe ntunite ku ntsinzwi idashira mu mitwe y’Aba-Rayons yo kuri Rayon Day 2024 imbere ya AZAM FC.

Murera kandi kuva mu 2020 ntabwo ari ikipe ihagaze neza mu kibuga kuko mu myaka ine ishize, igikomeye yabashije gukora ni ukwegukana igikombe cy’Amahoro yegukanye muri 2023 atsindiye mukeba APR FC ku mukino wa nyuma i Huye, ikaza no kuyinyagira 3-0 kuri Super-Coupe; ari na wo munsi Aba-Rayons baheruka akamwenyu bya nyabyo.

Mu mwaka w’imikino wa mbere wa Uwayezu Jean Fidèle, 2020-2021 Rayon Sports yabaye iya gatandatu [6] muri shampiyona yakinwe mu matsinda kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi aho yari ifite amanota atanu. Mu mwaka w’imikino wakurikiyeho 2021-2022 na bwo ntibyagenze kuko yabonye umwanya wa kane aho mu mikino 30 yakoreyemo amanota 48.

Uyu mwaka wongeye gukurura impaka nyuma y’uko Rayon Sports ibuze nibura kimwe mu bikombe bikinirwa imbere mu gihugu, ukaba n’umwaka iyi kipe yasezerewemo na Al Hilal Benghazi itageze mu matsinda ya CAF Confederations Cup; ibintu bamubaraho nk’amakosa ye bwite nyuma yo kwanga gutera mpaga iyi kipe, bikarangira imusezereye kuri za penaliti.

Ngo Jean Fidele “ntategura”, “Adusenyeye ikipe”!

[Aba-Rayons] Bavuga ko ikipe na yo batemera neza yarangiranye na manda ye. Umwaka we wa nyuma wa 2023/2023, warangiye Rayon Sports ifite abakinnyi umunani bagifite amasezerano, abandi bose baganirijwe nyuma hinjizwamo abashya.

Bakunze kumushinja cyane kuba ibintu by’umupira n’amayeri yawo atabyumva neza cyane. Kimwe mu bitazava mu mitwe y’Aba-Rayon ni ugusezererwa muri CAF Confederations Cup ya 2023/2024 kandi bari babifite mu biganza. Ni nyuma y’uko yanze ko ikipe ya Al Hilal Benghazi iterwa mpaga kubera ibibazo igihugu cya Libya cyarimo, maze hakanzurwa ko imikino yombi [ubanza n’uwo kwishyura] ibera i Kigali, ndetse bikanarangira Rayon Sports isezererwa.

Ibindi bavuga ni uko ari umugabo w’amahame akomeye ngo atakabaye ari aya kinyamupira nk’uko amakuru abivuga.

Ibi byose birahuzwa, maze bagahamya ko Aba-Rayons bambuwe ikipe yabo dore ko no kwinjira muri Rayon Sports kwe kutavuzwe rumwe, bakavuga ko yatumwe; ibintu atahwemye kunyomoza.

Jean Fidèle ushinjwa umusaruro muke wa Rayon Sports mu kibuga!

Bavuga ko “Jean Fidèle adakorana n’abandi, kandi ku ngoma ye Umu-Rayon ntagifite ijambo ku ikipe ye”

Hari amakuru yagiye avugwa ko hari ibitaragiye bigenda neza kubera amahame akakaye cyane no kutasha kugisha inama abo bakora, bigahita binahuzwa ko akora wenyine mu buryo bwe.

Andi makuru yizewe avuga ko abafana ba Rayon Sports nta bwisanzure bagifite bwo kuvuga ikiri ku mutima wabo, ibintu binatuma bamwe mu bafana barimo n’abakomeye bagenda bitandukanya n’iyi kipe.

Mbere iyo ikipe yabaga itari mu bihe byiza wasangaga abafana kuri sitade baririmba ngo ubuyobozi buriho ntabwo babushaka, abakinnyi bafite ni babi ni babirukane cyangwa ko umutoza uhari batamushaka ariko kuri ubu ntiwabibona.

Ubuyobozi bwa Murera rero burangajwe imbere na Uwayezu Jean Fidèle bwakoresheje inama abafana bubabwira ko ntawe ugomba kugira icyo avuga muri sitade cyangwa abwira itangazamakuru.

Hari abemeza ko Jean Fidèle mu gihe yakongera kuyobora Rayon Sports yagera ku musaruro wifuzwa!

Guca ukubiri n’ubuyobozi bwa Jean Fidele, nibyo byagira Rayon Sports ikipe nziza?

Hari amakuru amaze iminsi avugwa ko hari itsinda ry’abantu bakorana bya hafi n’ababaye mu buyobozi bwa Rayon Sports, bifuza impinduka muri Rayon Sports ngo ikongera ikaba ikipe y’ibikombe kuko bashinja perezida uriho ko iyi kipe nta gikombe na kimwe cya shampiyona yatwaye, ahubwo byitwarirwaga na mukeba.

Ubusesenguzi bukorwa kuri izi ngingo zirebana n’amatora bwemeza ko Perezida Jean Fidèle yagumye muri Rayon Sports kubera ko yifuza kuyisigira igikombe. Kuva yahagera yakoze byinshi birebana n’imiyoborere n’ubuzima bw’ikipe muri rusange aho wasangaga ikipe ifitiye ibirarane abakinnyi ndetse n’ibibazo by’amikoro.

Ku rundi ruhande, nawakirengagiza uruhare yagize mu kubaka ikipe y’Abagore maze mu mwaka umwe igahita izamuka mu cyiciro cya mbere ndetse ikegukana igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro imbere ya AS Kigali WFC yari yarabyihariye mu myaka myinshi.

Abashyigikiye Jean Fidèle bemeza ko uyu mugabo yari yeze neza byo guhatanira ibikombe nyuma yo gukemura ibibazo by’imiyoborere. Yari yitezweho kandi no guhangana mu buryo burambye n’ibibazo by’amikoro make asa n’atirindwa kugeza n’uyu munsi muri iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru.

Jean Fidèle ni “Umuyobozi mwiza, byicwa n’abo bakorana”

Mu kiganiro Mohamed Wade wahoze atoza Rayon Sports yahaye igitangazamakuru cya B&B Kigali taliki 17 Gicurasi 2024, yemeje Perezida Jean Fidèle ari umuyobozi mwiza, ahubwo agira abantu bashaka kumuvangira bitwaje ubwitonzi no kuba ngo atamaze igihe kirekire mu mupira.

Ati “Umugabo witwa Jean Fidele, nakinnye hose: i Burayi, muri Portugal, mu Bushinwa amezi umunani, muri Afurika n’ahandi, ariko nta hantu ndabona umuyobozi w’umunyakuri nka Jean Fidele, ucisha make,.. utuje. Ntabwo abantu nka we bakica ikipe. Mvugishije ukuri, sindabona umuyobozi nka Fidèle. Nkunda kumubwira ko ateye nk’abapadiri.” Umunya-Mauritanie ni ko yabibonye.

Nk’aho ibyo bidahagije “Nkurikije uko ateye n’umutima mwiza agira, ntabwo yaremewe umupira w’amaguru, kuko umupira ubamo ukubeshya, amatiku, ishyari, ubutiriganya. Iyo ataba we, ntabwo mba nkiri hano, mba narihimuye kuko mbifitiye ubushobozi, ..Eehh ariko sinabikoze kubera we.” Wade kuri Perezida Jean Fidèle!

Jean Fidèle bivugwa ko ashobora kutazongera kwiyamamaza!

Related posts