Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubukungu

Kubyutsa umutwe k’umubano hagati y’u rwanda na Uganda biteganyijwe ko bizafasha igihugu muguhangana n’izamuka ry’ibiciro kumasoko. Inkuru irambuye!

rwanda na Uganda

Kubyutsa umutwe k’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda biteganyijwe ko ari imwe munkingi ya mwamba muguhangana n’izamuka ry’ibiciro kumasoko yo mu Rwanda.

rwanda na Uganda

Hashize igihe kitari gito Imipaka ifunze haba kuruhande rwa Uganda ndetse no kuruhande rw’u Rwanda nyuma yuko habayeho kurebana ayingwe hagati y’ibihugu byombi ndetse umubano ukaza kujya mukangaratete byatumye igice cy’ubucuruzi cyane cyane mubijyanye n’imihahiranire kumpande zombie ihagarara.

Uku guhagarara kwiyi mihahirane byagize ingaruka zikomeye haba kuruhande rw’u Rwanda ndetse hanaba kuruhande rwa Uganda ariko byagera kuruhande rw’ u Rwanda bikarushaho kuba bibi cyane kuberako ibicuruzwa byinshi byaturukaga muri Uganda. Ibi rero ni imwe mu mbarutso yateye izamuka ry’ibiciro kumasoko ndetse hanabaho kugabanuka kw’ibikoresho bimwe na bimwe ndetse bituma abari babisigaranye bazamura ibiciro byabyo nkuko bashaka cyane ko ibi bicuruzwa bituruka muri Uganda byari byamaze kuba iyanga kumasoko yose yahano mu Rwanda.

Nubwo rero kandi ibyo byabaye, hakomeje gushakwa ibisubizo munzira zitandukanye ariko nubundi bimwe mubicuruzwa bitangira guhenda cyane kuberako uburyo bwo kubikura muri Uganda bwari uburyo buhenze cyane  ndetse ibyo bikaza no kuba bigenda biba imbarutso ku izamuka ry’ibiciro kumasoko yahano m Rwanda. Usibye kandi kuba byaragize ingaruka kuruhande rw’u Rwanda, bamwe mubacuruzi baturukaga mugihugu cy’abaturanyi nabo bahuye nizi ngaruka cyane ko barushije ho kubura aho bagurisha ibicuruzwa byabo cyane ko u Rwanda rwari rurui mubakiriya b’imena aba bacuruzi bari bafite.

Nkuko rero twese tubizi, hashize igihe kitari gito ibiciro bizamuka uko byishakiye ariko zimwe mungamba zirikugenda zifatwa nuko habaho gushishikariza abacuruzi guturuka mugihugu cy’abaturanyi kuba bagerageza kongera ingano yibyo bacuruzaga mu Rwanda kuburyo nibura byafasha kuzamura umubare wibicuruzwa bicuruzwa hano mu Rwanda ndetse bikaba byanazamura ubuhahirane bumaze igihe bwarazahajwe no kuba umubano utari mwiza hagati yibihugu byombi.

Related posts